Urukiko rwo muri New York rwategetse ko radiyo Voice of America isubukura ibikorwa nyuma y’umwaka ihagaritswe, rutegeka ko abakozi benshi bari barirukanywe basubizwa mu kazi.
Urukiko rwo muri New York rwategetse ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buyobowe na Donald Trump gusubukura ibikorwa bya Voice of America, nyuma y’uko yari yarahagaritswe mu buryo bugaragara umwaka ushize, bigatuma abakozi benshi bashyirwa mu kiruhuko cy’akazi.
Umucamanza w’Urukiko rw’Akarere, Royce C. Lamberth, yategetse ko ikigo U.S. yasabye Agency for Global Media ko gitegura mu gihe cy’icyumweru kimwe gahunda yo gusubizaho ibikorwa bya Voice of America ku murongo.
Iyi radiyo yari imaze igihe ikorana n’abakozi bake cyane nyuma y’itegeko rya Trump ryo kuyihagarika.
Mu cyumweru gishize, Lamberth yari yagaragaje ko Kari Lake, wari waratoranyijwe na Trump kuyobora iki kigo, nta bubasha bwemewe n’amategeko yari afite bwo gufata ibyemezo yafashe kuri Voice of America.
By’umwihariko, ibyemezo bye byaviriyemo guhagarika abakozi 1,042 mu bakozi 1,147 bose ba VOA.
Mu mwanzuro mushya, Lamberth yavuze ko abaregwa batigeze batanga impamvu zifatika zishingiye ku mategeko zashyigikira icyo cyemezo, agaragaza ko cyafashwe mu buryo butari bwo.
Nta tangazo ryahise ritangwa n’ikigo kigenzura Voice of America ku bijyanye n’uyu mwanzuro, Gusa Kari Lake yari yamaganye icyemezo cyafashwe ku wa 7 Werurwe, avuga ko kizajuririrwa.
Hagati aho, Donald Trump yashyizeho Sarah Rogers kugira ngo ayobore U.S. Agency for Global Media, icyakora bikaba bisaba kubanza kwemezwa na Sena, intambwe itigeze ikorwa kuri Kari Lake.
Voice of America ni radiyo mpuzamahanga iterwa inkunga na leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinzwe hagamijwe kugeza amakuru ku batuye isi mu buryo buvugisha ukuri kandi bwigenga.
Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Donald Trump, habayeho kutumvikana gukomeye ku mikorere y’iyi radiyo. Trump n’abo bakorana bavugaga ko Voice of America itagaragaza inyungu za Amerika uko bikwiye, ndetse bakayishinja kubogama mu bya politiki.
Ku rundi ruhande, abanyamakuru n’abasesenguzi batandukanye bavugaga ko iyi radiyo igomba gukomeza gukora mu bwigenge, nubwo iterwa inkunga na leta, aho kuba igikoresho cya politiki.
Ibi byaje kuvamo icyemezo cyo kuyihagarika no kugabanya cyane abakozi bayo, ibintu byateje impaka zikomeye ku ruhare rw’itangazamakuru rya leta n’aho rigomba kugarukira hagati yo gukorera rubanda no gukorera ubuyobozi buriho.
Rwanda Tribune.rw