Abarwanyi 5 ba FDLR/CRAP nibo bamaze kwicirwa mu mirwano 7 barakomereka
Isoko ya Rwandatribune iri muri Gurupoma ya Nyiragongo,Sheferi ya Bukumu,Teritwari ya Rutchuru iravuga ko guhera saa moya zo mu rukerera rwo kuri iki cyumweru,abarwanyi ba FDLR bagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23 biri mu gace ka Muja,Kibati na Kamatembe.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri ako gace yabwiye Umunyamakuru wa Rwandatribune uri Goma ko ,umutwe w’abarwanyi badasanzwe ba FDLR/CRAP bayobowe na Cpt.Niyindorera Tafi bafatanije na Wazalendo aribo bagabye ibitero ahantu hatandukanye mu bikorwa byari bigamije kwiba inka no gusahura abaturage.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko imirambo 5 y’abo barwanyi ariyo yagaragaye mu bihuru mu gihe inkomere 8 zimaze kuraruzwa bihanamanga n’umuryano utabara imbabare CROIX ROUGE ikorera muri ako gace.
Yaba ku ruhande rwa AFC/M23 cyangwa ku ruhande rwa FDLR nta numwe uragira icyo atangaza twashatse kuvugana n’Umuvugizi mu bya politiki muri AFC/M23 Bwana Lawrence Kanyuka ntitwamubona k’umurongo wa telephone.
Shamukiga Vedaste
Rwandatribune.rw