Walikare:AFC/M23 na Wazalendo bakomeje kurwana umuhenerezo

Nsanzimana Pierre Celestin
2 Min Read

Mu gace ka Mikumbi na Luberike muri Teritware ya Walikare imirwano yamaze amasaha menshi yahitanye abatari bake.

 

Ni kuri uyu wa kane tariki ya 12 Werurwe 2026 ahitwa Mikumbi na Luberike muri Gurupoma ya Waniyanga muri Teritware ya  Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, imirwano hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC,FDLRna Wazalendo yahitanye ababarirwa mubinyacumi.

Amakuru y’umutekano isoko ya Rwanda Tribune ikorera muri ako gace yamenye ni uko imirwano yatangiye ejo ku wa gatatu ubwo Abarwanyi ba AFC/M23 basakiranye n’ihuriro ry’ingabo za FARDC,Wazalendo na FDLR mu mujyi wa Kibati na Mungazi-Kashebere impande zakomeje kurwana kugeza kuri uyu wa kane mu gitondo ariko amakuru dufite avuga ko hari abapfuye n’abakomeretse bataramenyekana.

Nk’uko ubuyobozi bwa sosiyete sivile bwabigarutseho ngo iyi mirwano yatumye abantu benshi bahunga kuko ngo umuhanda wa Mungazi-Kashebere hari huzuye abahungaga iyi mirwano, sosiyete sivile ivuga ko nta mirimo irasubukurwa kugeza ubu kuko abahunze batagaruka mu byabo ndetse ngo n’amasasu aracyumvikana mu bice byinshi byegereye Kibati.

Teritware ya Walikare ni agace kataburamo imirwano n’ubuhunzi bwa hato na hato bikaba bituma abaturage badashobora kwiteza imbere kubera guhorana akarago ku mutwe kandi banavuga ko badategereje igisubizo vuba mu gihe cyose Wazalendo ikibarizwa muri biriya bice n’ibihegereye.

Nsanzimana Pierre Celestin

Rwandatribune.rw.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *