Nyuma y’iminsi mike DRC irashe umukozi wa UNICEF none hamaze kumenyekana ko izi Drone zatanzwe n’igihugu cy’Ubushinwa.
Ni nyuma yuko Umujyi wa Goma wagabweho igitero cy’indege nto zitagira abapilote drones cyahitanye abantu batatu, nk’uko byemejwe na AFC/M23 babinyujije muri Lawrence Kanyuka.
Ihuriro AFC/M23 rishinja Ubutegetsi bwa Kinshasa kugaba iki gitero mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, mu bo cyahitanye hakaba harimo umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana UNICEF,Umufaransakazi Carine Buisset.
Iki gitero AFC/M23 yita icy’iterabwoba, cyagabwe mu rukerera,kikaba cyibasiye ahanini ibirindiro bya UNICEF n’iby’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi EU.
Carine Buisset, wakoreraga UNICEF muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari Umufaransakazi witangiye kwita ku bana basizwe iheruheru n’intambara.
Uyu Bufaransakazi, yari acumbitse mu nzu y’umudamu witwa Christine Guinot mu Mujyi wa Goma ubwo iki gitero cyagabwaga,uyu wari umucumbikiye ntiyari yaraye muri urwo rugo ninacyo cyatumye we arusimbuka nawe yagombaga gupfa.
Umuvugizi wa AFC/M23 Bwana Lawrence Kanyuka yavuze kandi ko iki gitero cyari kigamije guhitana bamwe mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abakorera Umuryango w’ubumwe bw’ Uburayi EU.
Perezida w’Umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa yavuze ko izo Drones zikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage zagemuwe n’Igihugu cy’u Bushinwa kuri Leta ya Congo-Kinshasa.
Yagaragaje ko biteye impungenge kuba iki gihugu nk’Ubushinwa kiri mu bihugu by’Abanyamuryango bahoraho bagize Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye Loni gakomeje gusaba iyubahirizwa ry’agahenge ati: “Turabasaba guhagarika ubu buryarya…”
Ibitero bya Drones za Kinshasa bikomeje koreka imbaga y’inzirakarengane muri Kivu zombi cyane cyane abo bwoko bw’Ubwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge.
Nsanzimana Pierre Celestin
Rwandatribune.rw