niba nta nkunga y’igihe kirekire ibonetse mu bikorwa byazo byo kurwanya iterabwoba muri Cabo DELGADO: Minisitiri Nduhungirehe
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yaburiye ko u Rwanda “ruzakura ingabo” mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, “niba nta nkunga y’igihe kirekire ibonetse” yo kuzifasha.
Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje ku rubuga nkoranyambaga X avuga ku nkuru y’ibiro ntaramakuru Reuters, isubiramo amagambo y’umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo, na we wavuze ku nkuru y’igitangazamakuru Bloomberg, akumvikanisha ko u Rwanda rushobora gukura abasirikare muri ubwo butumwa.
Nduhungirehe yagize ati: “Ntabwo ari ‘u Rwanda rushobora gukura’, [ahubwo] ni ‘u Rwanda RUZAKURA’ ingabo muri Mozambique , niba nta nkunga y’igihe kirekire ibonetse mu bikorwa byazo byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.”
Inkuru y’ibanze ya Bloomberg yavuze ko ubufasha bw’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ku ngabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu butumwa muri Mozambique bwitezwe kurangira muri Gicurasi (5) uyu mwaka, kandi ko biteganyijwe ko butazongera gutangwa.
Mu bufasha bwayo bwo mu ntangiriro, mu 2024 EU yahaye RDF ubufasha bwa miliyoni 20 z’ama-Euro (arenga miliyari 30 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda).
Nyuma y’ibihano Amerika yafatiye RDF n’abajenerali bane mu ntangiriro y’uku kwezi ibashinja gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu ntambara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), hari impungenge niba RDF – n’abafite aho bahuriye na yo – izashobora gukomeza bimwe mu bikorwa byayo, kubera inzitizi ziteganywa mu bihano yafatiwe na minisiteri y’imari y’Amerika.
Inzobere z’Umuryango w’Abibumbye, DRC n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa DRC, mu kuwuha abasirikare, ibikoresho n’amategeko.
Leta y’u Rwanda ihakana gufasha M23, ikavuga ko yashyizeho “ingamba z’ubwirinzi”.