Meya wa Entebbe yatsinzwe urubanza ku mafaranga yashinjwaga ko afitanye isano n’umutwe wa M23.
Fabrice Rulinda, umuyobozi w’Umujyi wa Entebbe muri Uganda, yatsinzwe urubanza yari yarezemo Stanbic Bank ku madolari arenga $73,000 yashidikanywagaho ko ashobora kuba afitanye isano n’ibikorwa by’umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Congo.
Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rw’i Kampala muri Uganda rwemeje ko banki yari ifite uburenganzira bwo guhagarika ayo mafaranga no kuyasubiza aho yari yaturutse nyuma yo kubona ko ayo mafaranga yinjijwe kuri konti ya Rulinda mu buryo budasanzwe.
Inkomoko y’ayo madorali, nk’uko inyandiko z’urukiko zibigaragaza, mu 2017 amadorali asaga $496,000 yoherejwe kuri konti ya Rulinda n’ikigo cyitwa Green Global Corporation mu gihe cy’iminsi ibiri gusa,bivugwa ko iki kigo gikorera muri Amerika kikaba gikora ubucuruzi bwa zahabu n,amabuye y’agaciro atandukanye.
Banki yavuze ko ayo mafaranga yari menshi cyane ugereranyije n’amafaranga konti ya Lulinda yajyaga inyuzwaho, bituma Banki iyashyira mu iperereza nk’igikorwa gishobora kuba gifitanye isano no kunyereza amafaranga cyangwa iyezandoke.
Urukiko rwavuze ko Rulinda yemeye mu iperereza ko yakoreshejwe nk’umuhuza mu bucuruzi bwa zahabu bwari bugamije kugera ku bantu bifuzaga gukorana n’umutwe wa M23 ariko Bwana
Rulinda we arabihakana.
Nyuma y’icyemezo cy’urukiko, Rulinda yavuze ko iki cyemezo azakijurira, avuga ko banki itari ifite uburenganzira bwo gufata icyemezo cyo gusubiza ayo mafaranga idafite icyemezo cy’urukiko.
Yongeyeho ko kumushinja kuba afitanye isano na M23 ari ikintu cyakuwe mu murongo w’uru rubanza kandi ko atari byo.
Pierre Celestin Nsanzimana
rwandatribune.rw