Irani:Umuyobozi wa Irani yemeye ko Uburusiya n’Ubushinwa bibatera inkunga mu ntambara.

Nsanzimana Pierre Celestin
2 Min Read

Ayatollah Mojtaba umuyobozi w’ikirenga wa Irani yamereye isi yose ko adatewe ipfunwe no kuba aterwa inkunga n’ibihugu by’inshiuti mu ntambara.

 

Ibi yabitangaje mu gihe igihugu cye gikomeje kwihagararaho mu bitero gikomeje kugabwaho na Isirayeli ku bufatanye na Amerika,ibirindiro bikomeye by’ingabo za Irani n’ububiko bw’ingenzi bw’ibiturika byakomeje gushegeshwa n’ibitero kabuhariwe bya Isirayeli muri Irani ariko iki gihugu kigakomeza kwihagararaho abantu bakibaza aho gikura ubushobozi,ibi ni byo Mojtaba yagarutseho avuga ko isi ikwiye kumenya ko Irani nayo igomba gifatanya n’ibihugu by’inshuti muri iyi ntambara.

Irani yagiye igerageza kugaba ibitero kubirindiro bikomeye bya Amerika biri mu burasirazuba bwo hagati na muri Isirayeli ndetse byagiye bitanga n’umusaruro ariko uyu muyobozi yavuze ko aribwo bagiye gutangira urugamba kugeza ubwo Irani izarutsindira.

 

Ibi Abasesenguzi batangiye no kwibaza impamvu Amerika yatangiye gukuraho ibihano yafatiye Irani kandi bakiri ku mirongo y’urugamba.

 

Mu minsi ishize Irani yatangaje ko ibikomoka kuri Peterole bitazigera bimanuka na gato kuko nyuma y’iyi ntambara ngo Irani izakora ibishoboka byose umuhora wa Horumuzi ukazaba iturufu yo kugarurira Irani ibyo iri gutakariza muri iyi ntambara no kuzahura ubukungu muri Irani muri rusange n’ibihugu biri kuyifasha iyi ntambra

 

Umudepite mu nteko ishingamategeko ya Irani yavuze ko Irani izajya yishyuza abanyuza ibicuruzwa kuri uyu muhora ibiciro by’umurengera bigamije kwishyuza abanzi ba Irani ikiguzi cy’ibayatakaye mu ntambara ibahanganishije na Isirayeli.

Umuyobozi w’Abanya Irani yavuze ko bazakomeza koroherezaikiguzi cy’inzira ibihugu by’inshuti birimo Ubushinwa,Qatar n’ibindi ariko ibihugu byose biri ku ruhande rwa Amerika na Isirayeli byo ngo bizajya byishyura fagitire y’iyi ntambara mu gihe kirerkire.

Ubukungu bw’isi bumaze gushegeshwa bikomeye n’iyi ntambara ku kigereranyo cy’10% mu mezi abiri gusa y’iyi ntambara,iki kikaba ari ikimenyetso ko ubukungu buzakomeza kuzahara kurushaho.

 

Nsanzimana Pierre Celestin

rwandatribune.rw

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *