Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye arahitamo kwegura ku buyobozi bwa Afurika Yunze Ubumwe.

Nsanzimana Pierre Celestin
2 Min Read

Perezida Neva yahebye icyoroshye ni ukwegura nyuma y’aho atanze Macky Sall nk’umukadida wo kuyobora LONI Abanya-Senegale yabereye Perezida bati “Neva ibyo ntitwabigutumye”.

Kuri ubu Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika uyobowe na Perezida Ndayishimiye ari nawe wiyemeje gushyigikira kandidatire ya Macky Sall wahoze ari Perezida wa Senegal ku mwanya w’umunyamabanga mukuru mushya w’Umuryango w’Abibumbye ONU.

Ibihugu 20 birimo na Senegal byanze iyo kandidatire ya Macky Sall yatanzwe na Perezida Ndayishimiye Evariste atabanje kugisha inama Senegal.

Nyuma y’iminsi myinshi nta cyo ivuga kuri kandidatire ya Sall, leta ya Senegal yari yamenyesheje Afurika yunze Ubumwe ko itigeze na rimwe ishyigikira iyo kandidatire ye kandi ko nta ho ihuriye na gahunda ishyigikiwe na leta y’u Burundi ijyanye n’iyo kandidatire.

Nubwo nta cyo Macky Sall yahise atangaza ku mugaragaro kuri icyo cyemezo cya Afurika yunze Ubumwe n’Abanyasenegale ariko we yifuza kuyobora ONU.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatatu, binyuze mu ibaruwa yoherejwe na Bwana Zephyrin Maniratanga uhagarariye u Burundi muri Loni, avuga ko Sall yari yamenyesheje inteko rusange ya ONU ko yifuza kuba umunyamabanga mukuru mushya w’uwo muryango.

Kuri uyu wa kane nibwo Afurika yunze Ubumwe yari yoherereje ibihugu binyamuryango byayo uko ari 55, ubutumwa bubimenyesha ko kandidatire ya Macky Sall yazatangwa bitarenze kuri uyu wa gatanu igihe amajwi ye yaba arenze kimwe cya gatatu cy’ibihugu byemerewe gutora imbanzirizamushinga y’icyo cyemezo,mu bwumvikane, nk’uko amategeko y’imikorere y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe abiteganya.

Macky Sall w’imyaka 64, yayoboye igihugu cya Senegal guhera mu 2012 kugeza mu 2024, akaba yaravuye ku butegetsi nyuma y’imvururu ziciwemo abatari bake zatewe no gushaka kwiyamamariza manda ya gatatu.

 

Nsanzimana Pierre Celestin

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *