Irani:Trump yatangaje ko aragaba ibitero byo ku butaka muri Irani

Nsanzimana Pierre Celestin
2 Min Read

Perezida wa Amerika Donald Trump yemeje ko isaha n’isaha yagaba ibitero byo kubutaka muri Iran ahereye ku kirwa cya Kharg.

 

Amakuru aturuka mu karere ko mu burasirazuba bwo hagati agaragaza ko hari ingabo za Amerika zisaga ibihumbi bine Magana atanu zigerereje ikirwa cya Kharg gifatwa nk’urwishingikirizo rwa Irani mu bukungu no mu gisirikare aho 80% bya peteroli ya Iran inyuzwa yerekeje mu bihugu bindi nk’Ubushinwa,…

Ingengo y’imari y’igisirikare cya Irani hafi ya yose ituruka kuri kiriya kirwa cya Kharg kuburyo Amerika na Isirayeli bagifata nk’inkingi ya mwamba ifashe Irani barashaka kucyigarurira bikaba byatuma igihugu cya Irani cyemera ibyifuzo bya Amerika na Isirayeli.

 

Ubu abasirikare b’ingabo za Amerika bari muri ako karere ni ibihumbi n’ibihumbi; harimo abasirikare b’inzobere ku ntambara zo ku butaka izo mu kirere n’abarwanira mu ndege z’intambara nabo bari mu nzira.

Kubwa Donald Trump ngo igitero cyo gufata ikirwa cya Kharg cya Irani, biroroshye kurusha kubipa, ngo byanamufasha kugera ku gikorwa cyo kwigarurira ububiko bwa Uranium itunganyije ya Irani, ibyo Trump we yita “ivumbi kirimbuzi rya Irani.”

Mu ijoro ryakeye ubwo yari mu ndege ye bakunda kwita Air Force One, Trump yavuze ko Irani yari yiteguye gutanga iyo Uranium bitaba ibyo ntizongere kuba igihugu.

Ibi yabivuze mu gihe Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Irani, Mohamed Bagher Ghalibaf, yavuze ko Trump yifashisha ibiganiro byo gushaka amahoro nko kurangaza ngo ategure ibitero byo ku butaka.

Ghalibaf yavuze ko Iran itazemera gutanga intwaro kandi ko ingabo zayo zitegereje ziteguye ibitero byo ku butaka by’ingabo za Amerika yongeraho ko bazazishyira mu muriro.

Amerika na Isirayeli byateye bitunguye Irani mu gihe impande zombi zari zimaze iminsi mu biganiro ndetse binavugwa ko hari icyizere ko bigiye kugera ku nsinzi.

 

Nsanzimana Pierre Celestin

rwandatribune.rw

 

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *