Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ya Maï-Maï bagera ku 1542 bemeye gushyira hasi intwaro kugira ngo basubire mu buzima busanzwe mu ntara ya Maniema.
Ibi bikorwa biri muri gahunda ya Leta yo kwambura intwaro abarwanyi, kubasubiza mu buzima busanzwe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Iki gikorwa cyatangiye ku wa gatatu w’icyumweru gishize mu mudugudu wa Lokando, uherereye mu gace ka Kailo, muri rusange, abarwanyi 1,542 ni bo bagaragajwe kandi bemera gushyikiriza ubuyobozi intwaro zabo muri abo harimo abagabo 1,115, abagore 427 ndetse n’abana 41 bari barifatanyije n’iyo mitwe yitwaje intwaro.
Aho iki gikorwa cyabereye, hari huzuye indirimbo n’ibyishimo, bigaragaza icyizere n’ihumure ry’abo bagabo n’abagore biteguye guhindura ubuzima bwabo no kuva mu bikorwa by’urugomo. Umwe mu bahoze ari abarwanyi yagize ati:
“Ni ukubera ubusabe bw’Umukuru w’Igihugu ko dushyira hasi intwaro. Buri wese akwiriye kubikora kugira ngo twubake igihugu mu mahoro.”
Iki gikorwa kiyobowe n’umuyobozi wungirije ku rwego rw’igihugu wa P-DDRCS, kigamije guteza imbere amahoro arambye no kugarura ituze mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abayobozi ba P-DDRCS batangaje ko abinjira muri iyi gahunda bazahabwa ubufasha mu gusubira mu buzima busanzwe no kongera kwinjira mu muryango, hubahirizwa agaciro kabo kandi bagahabwa amahirwe arambye y’ejo hazaza.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bagaragaje icyifuzo cyo kubona iki gikorwa cyagera no mu tundi duce tukirimo abahoze ari abarwanyi, kugira ngo hashimangirwe ibikorwa byo kugarura amahoro no kuyasigasira muri ako karere.
Pierre Celestin Nsanzimana
Rwandatribune.rw