Minembwe: Ingabo za Congo ziri mu Minembwe zaganyiye Tshisekedi ko yazemerera gukizwa n’amaguru.

Nsanzimana Pierre Celestin
1 Min Read

Nyuma y’iminsi mike ingabo FARDC n’iz’u Burundi berekeje iminwa y’imbunda muri Minembwe kuri ubu basabye Tshisekedi ko yabafasha kuhivana kuko ngo bari mu muriro utazima.

Ibi byatangajwe n’umwe mbbasirikare bayoboye urugamba rwo kubohoza Minembwe asa Tshisekedi kubemerera kuva mu mirogo y’urugamba bakirukira mu Burundi

Ni mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu misozi miremire y’i Mulenge, amakuru agenda agaragara arerekana ko ingabo za  Congo FARDC n’iz’u Burundi, zishobora kuba ziri gutegura igikorwa cya gisirikare cyo gukizwa n’amaguru(Withdrawal), kuko byabananiye kwigarurira burundu Minembwe, cyangwa se gusubira inyuma zigana Uvira, Baraka no mu Burundi.

Aya makuru yaturutse ku mirongo y’urugamba kandi yamaze kugera  no kuri Tshisekedi na Ndayishimiye ubu bakaba bategereje igisubizo ubundi bagata uru rugamba rwamaze guhindura n’isura

Hashize ibyumweru bitari bike imirwano yongeye gukaza umurego muri Kivu y’Amajyepfo n’iya Ruguru mu gihe n’ibiganiro bigamije amahoro bikomeje aho kuri ubu byamaze no kwimurirwa i Jeneve

 

Pierre Celestin Nsanzimana

Rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *