Breaking News: Bujumbura ikibuga cy’indege cyuzuyeho ingabo ziturutse muri Angola

Nsanzimana Pierre Celestin
1 Min Read

Igihugu cya Angola nacyo cyinjiye mu mirwano na AFC/M23 nyuma ya Afurika y’Epfo,Abarundi n’Abacanshuro

Nyuma y’imyaka myinshi ingabo za Angola zivuye kurwana n’ingabo za RDF muri Congo Kinshasa,kuri ubu zije guhangana na AFC/M23 isi yose yifashe ku munwa urugamba rugiye rugiye kwesa imituku.

Ibi bibaye nyuma y’amasezerano igihugu cya Angola cyagiranye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yo guhashya AFC/M23 mu burasirazuba bwa Congo

Igihugu cy’u Burundi nicyo cyahisemo kwakira izi ngabo kugira ngo zihabwe amabwiriza yihariye zibone kwerekeze Uvila na Minembwe aho urugumba ruri gusakirana.

Hashize iminsi irenga itanu imirwano ya Uvila na Minembwe idahagarara niyo mpamvu Congo yahisemo kwitabaza Abanyangola bazwiho kwihagararaho ku rugamba cyane cyane urw’Inyeshyamba

Abasesenguzi batangiye kwibaza ibigiye gukurikiraho kuko icyerekezo cy’imirwano kigiye kwagukira mu karere kose.

 

Pierre Celestin Nsanzimana

Rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *