Breaking News: Uvila muri iki gitondo ihindutse umuyonga amabombe n’amasasu birigusimbirana

Nsanzimana Pierre Celestin
1 Min Read

Uvila hakomeje kumvikana ibiturika nta gahenge ku manywa na nijoro impande zihanganye zasutse ingabo nyinshi ku mirongo y’urugamba

Amakuru twari tumaze iminsi tubabwira yo muri Uvila yavugaga ko ku ruhande rwa AFC/M23 ingabo zayo nyinshi zimaze iminsi ziri mu nkengero za Uvila ndetse zari zarahagose kuburyo bukomeye,ibyatumye leta ya Congo n’iy’u Burundi byitegura ingabo nyinshi ku miromgo y’urugamba

Hashize iminsi igera kuri itanu amasasu adahagarara kuvuga,za Drone z’ubwiyahuzi n’izitagira abapilote arizo ziri gukoreshwa na FARDC n’abo bafatanije ubu ikirere cya Uvila cyahindutse umutuku,abaturage bamaze kuva mu bice birimo imirwano.

Abasesenguzi kugeza ubu bavuga ko iyi mirwano iraza guhindura isura ku rwego rutigeze rubaho muri Congo.

 

Pierre Celestin Nsanzimana

Rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *