Abantu 3 nibo baguye mu bitero bya Drone harimo n’Umufaransa wakoreraga UNICEF abanda barakomereka
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 ingabo za FARDC zagabye ibitero bya Drone mu mujyi wa Goma,ibi bitero byibasiye icyicaro cy’ahakorera imiryango itabara imbabare,ahitwa Quartier de residence bivugwa ko ibarizwamo urugo rw’uwahoze ari Perezida wa Congo Joseph Kabila,ibindi bisasu bikaba byaguye mu kiyaga cya Kivu.
Umunyamakuru wacu uri Goma avuga ko Karine Buiset Umukozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurengera abana UNICEF ari mu bishwe n’icyo gitero,hakaba hakibarurwa ndetse n’izindi nkomere.
Isoko ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Goma ivuga ko iki gitero cyari kigambiriye inyubako irimo abasilikare bakomeye b’umutwe wa AFC/M23.
Nyuma y’itangazwa ry’agahenge ryivugiwe n’Umukuru w’igihugu cya RDC Bwana Tchisekedi Tchilombo ubwo yari mu mujyiwa Luanda muri Angola,yatangaje ko ingabo ze zihagaritse imirwano,ariko ibitero niho byakomeje,ibi kandi bibaye mu gihe ibihugu by’uBurayi na Amerika bikomeje gusaba Leta ya DRC guhagarika ibitero byibasira abasivile.
Abasesenguzi bavuga ko iki gihe umutwe wa AFC/M23 wari ukwiye kuva mu byo guhora usohora amatangazo y’intabaza,ahubwo ukongera gutera intambwe zo gufata imijyi yatuma Leta ya Congo ijya mu biganiro bitaziguye.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw