BUKAVU: Pasteur Nicolas Kyalangalilwa yagizwe Meya w’Umujyi

Nsanzimana Pierre Celestin
1 Min Read

Mu mujyi wa Bukavu, hashyizweho umuyobozi mushya w’umujyi,ariwe Nicolas Kyalangalilwa

 

Kyalangalilwa yasimbuye Ladislas Muganza, wari usanzwe ayobora uwo mujyi. Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati yabo wabaye nyuma y’itangazwa ry’iri shyirwaho, witabirwa n’abayobozi batandukanye n’abaturage.

 

Mbere yo kwinjira mu buyobozi bw’umujyi, Nicolas Kyalangalilwa yari azwi cyane nk’umuyobozi w’itorero ndetse n’umwe mu bagize uruhare mu bikorwa bya sosiyete sivile mu ntara ya Kivu y’amajyepfo ,yagiye agaragara mu biganiro n’ibikorwa bigamije guteza imbere imiyoborere myiza n’iterambere ry’abaturage.

 

Mu ijambo rye rya mbere nyuma yo gushyirwa kuri uwo mwanya, Kyalangalilwa yavuze ko azashyira imbaraga mu guteza imbere umutekano w’umujyi, kunoza isuku n’imitunganyirize yawo, ndetse no gukomeza ubufatanye n’abaturage kugira ngo iterambere ryihute.

 

Abaturage ba Bukavu bavuga ko biteze ko ubuyobozi bushya buzibanda cyane ku gukemura ibibazo by’ingenzi birimo umutekano, ibikorwa remezo n’imiyoborere myiza.

 

Mwizerwa Ally

Rwandatribune

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *