Col.Kazama Jean Marie Vianney na Col Alfred Musambao bari mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Lt.Col Willy Ngoma
Nyuma y’urupfu rwa Col.Wily Ngoma wari Umuvugizi w’inyeshyamba za ARC/M23 uherutse kwicirwa mu gitero cya drone mu gace ka Gurupoma ya Matanda,Teritwari ya Masisi mu ijoro ryo kuwa 24 Gashyantare 2026,haravugwa bamwe mu ba Ofisiye bakuru bo muri uwo mutwe bashobora guhita baziba icyuho.
Nomero ya mbere n’uwahoze ari Umuvugizi w’uwo mutwe Col.Kazama Jean Marie uyu mugabo yabaye Umuvugizi w’uyu mutwe mu gihe kirekire akaba ndetse yarahoze no mu barwanyi ba CNDP muri iki gihe bivugwa ko nta nshingano zizwi yahawe n’Ubuyobozi bwa AFC/M23,abasesenguzi bavuga ko muri ikigihe M23 ikeneye Umuvugizi nka Col.Kazarama kuko afite ubunararibonye mu gukorana n’itangazamakuru kandi afite impano yo kongera molare mu basilikare,akaba akoreshya indimi eshatu zikoreshwa hano mu karere.
Nomero ya Kabiri mu bahabwa amahirwe ni Col.Musambao Alfred n’umwe mu bayobozi bakomeye muri ARC/M23 uyu musilikare akaba abarizwa mu ishami rishinzwe politiki G5 mu gisilikare cya ARC/M23 akunze kugaragara mu nama z’abaturage ndetse akaba ari umusilikare ukunzwe n’itangazamakuru ryo mu Karere ndetse na rubanda abasesenguzi bavuga ko mu gihe yahabwa izi nshingano yabikora neza.
Umutwe wa AFC/M23 wari usanzwe ufite abavugizi batatu bakoraga inshingano zabo neza,aho ku rwego rwa politiki izi nshingano zifitwe na Bwana Lawrence Kanyuka wungirijwe na Dr.Oscar Balinda,mu gihe urwego rwa gisilikare rwavugirwaga na Lt.Col Wily Ngoma.
Shamukiga Vedaste