Umujyanama wa Perezida wa Amerika Massad Boulos yahamije mu maso ya Donald Trump n’inteko rusange ya Loni ko ikibazo cya AFC/M23 gifite inkomoko muzi ko cyakemurwa giherewe mu mizi.
Hari mu nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye Loni ubwo Umujyanama wa Donald Trump, Bwana Massad yagarutse ku kibazo cya M23, avuga ko gisaba ubwitonzi, nta buhubutsi, bisaba impande zompi, inshuti za Afrika hamwe n’amahanga muri rusange.
Massad yagarutse no ku masezerano y’amahoro ya Washington hagati ya Leta ya Congo n’u Rwanda avuga ko byari mu mugambi w’amahoro arambye iyo ibihugu byombi biyubakiraho byari gutanga umusaruro urambye mu karere.
Ibi yabivuzeho ashingiye ku buhuza bwa Amerika,bwabaye umwaka ushize aho Perezida Félix Tshisekedi wa Congo na mugenzi Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bashyira umukono ku masezerano y’amahoro nubwo imirwano itigeze ihagarara na gato.
Nyuma ya Washington, hagiye haba n’ibindi biganiro hagati ya leta ya Congo n’umutwe uyirwanya wa AFC/M23 i Doha muri Qatar, Luanda n’ahandi bigamije gushakira hamwe umuti w’amakimbirane amaze imyaka irenga 30.
Ibi byose n’ibindi byagiye bikorwa n’abahuza ba Afurika no hanze nibyo Bollous yagarutseho avuga ko nta musaruro byatanze kuko bitita ku muzi w’ikibazo
Boulos mu gusoza yavuze no kuri FDLR ko nayo ikwiriye gufatirwa ingamba zihamye zo kurandurwa burundu kugira ngo igihugu cy’u Rwanda nacyo gikureho ingamba z’ubwirinzi vuba na bwangu.
Pierre Celestin Nsanzimana
rwandatribune.rw