
Ni ubukwe bwabereye muri Intare Arena ku Gisozi kuri uyu wa 15 Kanama 2026, bwitabirwa n’abarimo ibyamamare nka Chriss Eazy, Rocky Kimomo, Edouard Bamporiki, Mariya Yohana, Inkindi Aisha, DJ Cyusa, Fally Merci, Rufonsina n’abandi benshi.
Ubukwe bwa M.Iréné bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa, mu gihe bakomereje mu byo gusezerana imbere y’Imana nyuma abatumiwe bakaza kwakirwa.
M. Iréné ni umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru binyuranye nka Isango Star, Isibo TV icyakora kugeza ubu asigaye afite igitangazamakuru cye yise ‘MIE’.
Uretse itangazamakuru, uyu musore yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo Niyo Bosco, Vestine&Dorcas n’abandi yafashaga.
Mu minsi ishize M. Iréné yinjiye muri sinema asohora filime ye yise ‘Isereri’ iri mu zimaze iminsi zirebwa cyane kuri YouTube. Igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare nka Aisha Inkindi, Nyabitanga Nicole n’abandi.
