Kuba uruhande rwa Guverinoma ya RDC rugifite inyota yo kurwana rukigarurira ibice bigenzurwa na M23 ku mbaraga urugendo ruracyari rwose
Amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo ntiwasoma ibinyamakuru cyangwa imirongo ya youtube udahuye n’inkuru zivuga intamabara hagati ya RDC na M23 ndetse ntihaburemo uRwanda.
Igihugu cya RDC cyasize imbaraga z’amafaranga muri robing na dipolomasi aho cyemeye ndetse no gutanga ibiri munsi y’ubutaka kugirango Leta zunze ubumwe z’Amerika zishyire igitutu ku Rwanda na M23,muri icyo gitutu hari ibhano byagiye bifatirwa abayobozi bakuru mu ngabo z’uRwanda,ndetse no mu mutwe wa AFC/M23 ariko ibyo byose ntibyataze umusaruro ngo byibuze ku mirongo y’urugamba intambara ihagarare.
Tugarutse ku nzira y’ibiganiro naho hasinywe amasezerano y’amahoro n’ayiterambere hagati y’uRwanda na DRC Bwana Olivier Patrick Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwizeye cyane ubuhuza buyobowe na African Union (AU) kugira ngo ikibazo cyo muri Congo gikemuke,yavuze ko AU igomba kugira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yamaze gusinywa.
U Rwanda rushyigikiye ubuhuza buyobowe na AU,Amasezerano yamaze gusinywa (i Washington na Doha) ngo agomba gushyirwa mu bikorwa,U Rwanda ruvuga ko ikibazo gikemuka ari uko impande zose zishyize mu bikorwa ibyo bemeye.
N’ubwo bimeze bityo ,Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko hari imikoranire ikomeje hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarimo Jean-Luc Habyarimana usanzwe ari umuhungu wa Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’umutwe wa FDLR.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yaraye agejeje ku badipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu Rwanda, nyuma yo kubakira mu musangiro.
Kagame yongeye gutanga impuruza ku mikoranire ikomeje hagati ya Kinshasa, umuhungu wa Habyarimana na FDLR,Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rufite uburenganzira bwo kurinda imipaka yarwo, gusa amahanga akaba akomeje kurusaba kwirengagiza ibibangamiye umutekano warwo.
Umukuru w’Igihugu agaruka ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, yavuze ko atari mashya cyangwa ngo abe agoye kuyasobanukirwa. Yavuze ko byabaye ngombwa ko amara imyaka myinshi kubera kwirengagizwa n’abafite ubushobozi bwo gukora itandukaniro rinini mu kuyakemura.
Kagame yongeye kugaragaza ko impungenge z’umutekano u Rwanda rufite zishingiye ku kuba umutwe wa FDLR n’ingengabitekerezo yawo mbi y’ubuhezanguni bikiriho.Yavuze ko igiteye impungenge kurushaho ari uko FDLR n’ingengabitekerezo yayo ya Jenoside bifite ababishyigikiye mu karere no hanze yako.
Perezida Paul Kagame yashimangiye ko Leta ya Kinshasa imaze iminsi iha ubufasha uriya mutwe, ndetse ko imaze igihe mu biganiro n’umuhungu wa Habyarimana n’abandi bantu batandukanye mu rwego rwo gushimangira imikoranire igamije guha imbaraga FDLR.
Ati: “Mu mpera y’imyaka ya 1990, ibitero byambukiranya umupaka by’uyu mutwe witwara gisirikare byaturutse ku butaka bwa RDC byatwaye ubuzima bw’abantu imbere mu Rwanda. Guverinoma ya Congo yahaye FDLR ubufasha bwa Politiki n’ubw’amafaranga, ininjiza uyu mutwe mu nzego z’igisirikare cyayo usigaye ukoreramo nta nkomyi.”
Yunzemo ati: “Bagabye ibitero ku Rwanda inshuro nyinshi, ibihugu bimwe biburira abaturage babyo, nyuma umuhungu w’uwahoze ari umuyobozi w’u Rwanda washoye iki gihugu muri Jenoside n’abo bakorana bya hafi, bamaze igihe basura Kinshasa mu rwego rwo gushimangira ubufatanye na FDLR, kandi bakirijweyo yombi.”
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko igihugu cya RDC kimaze guhuriza hamwe imitwe irwanya Leta y’uRwanda ariyo RUD URUNANA,FDLR,CNRD/LN na RNC ubuhuzabikorwa bukuba bwarashyizwe mu maboko ya Jean Lu Habyarimana,hagati aho kandi umutwe wa AFC/M23 ukomeje gusohora amatangazo ubutitsa werekana ko mu bice ugenzura bikomeje kwibasirwa n’ibitero bya dorone,mu gihe n’ibice bikikije ishyamba rya Pariki ya Virunga umutwe wa FDLR ukomeje kwiyubaka.
Aha rero abasesenguzi bakomeza bavuga ko umutwe wa AFC/M23 iki igihe bigoranye ko umutwe wa M23 utahita ubonera inyungu mu nzira za dipolomasi ahubwo wari ukwiye gutangira gufata indi imijyi ikomeye nka Kisangani na Katanga, kugirango ba mpatsibihugu na Perezida Tshisekedi babashe kunva neza ururimi rw’imishyikirano.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw