Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wahagaritse inkunga wahaga ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado mu gihugu cya Mozambike
Icyemezo cya kudakomeza gutera inkunga ingabo z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado gishobora kugira ingaruka ku rugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba mu majyaruguru ya Mozambike.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Le Monde Afrique aho cyatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi watangaje ko utazongera gutanga inkunga yageneraga ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambike mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe bifitanye isano n’umutwe witwara cyisilamu.
Iyi nkunga yatangwaga binyuze muri gahunda yitwa European Peace Facility, yari igamije gufasha mu kwishyura ibikoresho n’ibindi bikenerwa n’izo ngabo mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ingabo z’ u Rwanda RDF zageze muri Mozambike mu mwaka wa 2021 nyuma y’uko umutwe witwaje intwaro ufitanye isano na Islamic State wigaruriye ibice byinshi by’iyo ntara ikungahaye kuri Gaze.
Kuva icyo gihe, izi ngabo zafashije kugarura umutekano mu mijyi ikomeye irimo Mocímboa da Praia, ndetse ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari byatangiye kongera gusubira mu buryo.
Ariko icyemezo cya EU cyo guhagarika inkunga bivugwa ko bifitanye isano n’impungenge z’ibihugu by’i Burayi ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, aho u Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa AFC/M23 ibyo Leta y’u Rwanda ihakana.
Nubwo iyi nkunga igiye guhagarara, ntiharamenyekana niba ingabo z’u Rwanda zizahita ziva muri Mozambike, kuko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwagaragaje kenshi ko bugitewe ishema n’uruhare rwa RDF mu kugarura umutekano.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ishobora kugabanya ubushobozi bw’iyo misiyo, ariko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mozambike bushobora gukomeza mu buryo bumwe nangwa ubundi cyane ko n’uruhari rw’u Rwanda arirwo rwinshi muri iyi misiyo.
Pierre Celestin Nsanzimana
rwandatribune.rw