Iyi karita ngo yakiniwe ku meza ya Trump i Washington muri iki cyumweru none Kisangani niho itegeko ritangiwe ryo guhiga bukware FDLR
Bitangarijwe nonaha ku wa 29 Werurwe mu mugoraba i Kisangani aho Umuyobozi wungirije mu ngabo za FARDC General Jacques ChaliGonza akaba yari yoherejwe na Perezida Tshisekedi mu nama y’umutekano y’ikitaraganya yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa we yise iby’ingenzi kandi byihutirwa kugira ngo aba ba FDLR bose bafatwe bacyurwe vuba na bwangu,abanze bakaraswa nta mpuhwe.
Guhiga FDLR biri mu masezerano ya Washington,ndetse byanagarutsweho mubuhuza bwakozwe na Amerika mu cyumweru gishize, kuba Congo ifashe iki cyemezo bifitanye isano no kubahiriza ingamba zafashwe n’ubuhuza bwa Amerika
Bamwe mu basesenguzi bari kwibaza impamvu iki cyemezo gifashwe nyuma yaho mu minsi ishize AFC/M23 yagaragaye ku miorongo yikura mu bice yafashe, Ese byaba bifitanye isano n’iki cyemezo cyo guhiga FDLR,nubwo Lawrence Kanyuka umuvugizi wa AFC/M23 we yamaze kubihakana abinyujije kuri X.
FDLR ubusanzwe yagiye yifatanya na FARDC mu bitero bitandukanye bihiga M23,kuri ubu Tshisekedi afashe icyemezo cyo kubahiga byaba ari igitutu cy’amahanga nk’uko byavuzwe no mu nama y’inteko rusange ya Loni kubijyanye n’umutekano yabereye I Washington mu mpera z’iki cyumweru.
Ibi biramutse bibaye ukuri leta ya Kinshasa yirukanye FDLR byaba bihaye leta y’uRwanda umukoro wo kuvana ingamba zose z’ubwirinzi ku butaka bwa Congo
Pierre Celestin Nsanzimana
rwandatribune.rw