Igisirikare cya Isirayeli cyatangaje ko cyagabye ibitero bishyashya muri Irani mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere.
Nyuma gato yo gutangaza ibyo bitero kuri Tehran, ingabo za Isirayeli zahise zitangaza ko Irani na yo yarashe za misile kuri Isirayeli ko ubwirinzi bwabo bwo mu kirere burimo guhangana na zo.
Mu itangazo banyujije kuri Telegaramu, igisirikare cya Isirayeli IDF cyanditse ko:
IDF ubu irimo kurasa ku bikorwa-remezo by’ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Irani ahatandukanye muri Tehran.
Nyuma yaho gato Isirayeli yahise itanga itangazo riburira rubanda rwose kujya mu bwihisho kubera misile za Irani kugeza bahawe andi mabwiriza mashya.
Ibitero bya Irani byashegeshe amajyepfo ya Isirayeli aho umuriro mwinshi wabonetse ku gice cy’inganda kizwi nka Neot Hovaz.
Ibi babaye kandi mugihe Amerika na Isirayeli bivugwa ko biteguye bidasubirwaho kugaba ibitero simisiga ku butaka bwa Irani bahereye ku kirwa cy’ingenzi haba ku bukungu no ku gisiriakri muri Irani cyitwa Kharg.
Pierre Celestin Nsanzimana
rwandatribune.rw