Irani:Brig.General Naeini yishwe na Isirayeli amaze imyaka 12 ari ku rutonde Amerika igomba kwica

ALLY
By
2 Min Read

Brig. General Ali Mohammad Naeini wari umuvugizi w’ingabo za Irani yaguye mu gitero cya Isirayeli wen’abandi bane n’inkomere icumi.

 

Ni kuri uyu wa gatanu taliki 19 Werurwe 2026 ibitero bya Isirayeli byishe umuvugizi w’umutwe w’ingabo zirinda impinduramatwara ya Irani uzwi nka IRGC, uyu akaba yari amaze imyaka abiri kuri izi nshingano.

Brig.General Ali Mohammad Naini w’imyaka 63 y’amavuko yari yamaze imyaka igera kuri 40 muri uyu mutwe akaba yari yarasimbuye uwitwa General Ramazani Sharif, nk’uko ibiro ntaramakuru Fars bikorera mu kwaha k’uwo mutwe bibivuga,akaba yaguye hamwe n’abani bane mugihe abakomeretse bo bagera ku icumi.

Amakuru aturuka i Tehran yavugaga ko ashobora gusimburwa mu maguru mashya n’utaratangazwa.

Brig.Gen.Naeini yagiye arwana intambara nyinshi mu bihugu bya Iraq na Syria n’ahandi henshi ndetse yanagiye agaba ibitero bikomeye kuri Isirayeli na Amerika;yari umuhezanguni ukomeye cyane wangwa na Amerika na Isirayeli,aricyo cyatumye bamushyira ku rutonde rutukura rw’abagomba kwicwa.

Ibi bigezweho mu gihe we ubwe yari yariyemeje guhangana na Isirayeli na Amerika ndetse yari yaratanze amezi atandatu yo guhashya burundu ibitero bituruka muri Isirayeli.

Irani na Isirayeli bikomeje guhangana mu gihe uyu munsi Abanya-Irani benshi binjiye mu mwaka mushya wa 1405 ku ngengabihe ya Giperise izwi nka Solar Hijri.

Irani mu kwihorera yaraye irasa ibisasu bya misile ku butaka bwa Isirayeli ndetse habaho no guturika guhambaye kwagiye kumvikana mu mijyi imwe n’imwe  ya Yerusalemu bikaba bigejeje mu gitondo henshi hagiturika.ubuyobozi bwa Irani bwatangaje ko buzihorera bikomeye kubera iyicwa ry’uyu mu Jenerali.

Iyi ntambara ubu imaze guhitana  abantu basaga ibihumbi bitatu bamaze gupfa cyane cyane abo mu bihugu bya Irani na Libani mu gihe  ingaruka z’iyi ntambara zirimo gushegesha  ubukungu bw’isi.

Nsanzimana Pierre Celestin

Rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *