Kinshasa:Congo Kinshasa na Congo Brazzaville bongeye imbaraga n’ubufatanye mu bya Gisirikare.

Nsanzimana Pierre Celestin
2 Min Read

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo RDC na Repubulika ya Kongo byafashe icyemezo cyo kongera imbaraga mu bufatanye mu by’umutekano.

Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mata i Kinshasa, aho Abaminisitiri b’ingabo b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro, bigamije gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare no guhangana n’ibibazo by’umutekano bahuriyeho.

Minisitiri w’ingabo wa Congo-Kinshas Bwana Guy Kabombo Muadiamvita, hamwe na mugenzi we wa Congo-Brazzaville, Charles Richard Mondjo, ni bo bayoboye ibyo biganiro biri mu rwego rwo kurushaho kwegeranya ingufu mu bya Gisirikare n’umutekano.

Nk’uko byatangajwe n’itangazo rya Minisiteri y’Ingabo wa RDC ryashyizwe ku rubuga rwa X, ibiganiro byibanze cyane ku kongera umutekano ku mipaka yo ku butaka no ku mazi.

Mu biganiro byabo kandi byagarutse ku kurwanya ibikorwa  byo kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikunze kugaragara muri aka gace gafite urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu hagati y’imijyi ibiri itandukanywa n’uruzi rwa Kongo.

Ubu bufatanye bugamije kunoza igenzura ry’abambuka imipaka no gukumira ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Uretse ibikorwa byo ku rwego rw’imikorere, Kinshasa na Brazzaville banateganya kongera ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bihuriweho mu karere.

Impande zombi ziteganya gukorana inama n’impuguke mu nzego zitandukanye, hagamijwe gusangira ubunararibonye no guhuza uburyo bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke.

Nk’uko Guy Kabombo yabitangaje, iki gikorwa kiri mu murongo wa politiki igamije gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi bifitanye amateka n’imibanire ya hafi.

 

Pierre Celestin Nsanzimana

Rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *