Masisi: Imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 na Wazalendo i Malemo

Nsanzimana Pierre Celestin
2 Min Read

Imirwano ikomeye yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe, ihuza inyeshyamba za AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo mu mudugudu wa Malemo, uri mu gace ka Bashali Mokoto, muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku muhanda wa Kalembe–Mpety.

 

Nk’uko isoko ya Rwandatribune iri muri ako gace ibivuga,ndetse n’amakuru atangwa n’abaturage avuga ko imirwano yatangiye ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo (5h00), ubwo abarwanyi ba Wazalendo batangizaga igitero ku birindiro byari bifitwe n’inyeshyamba muri ako karere.

 

Kuva icyo gihe, urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rukomeje kumvikana mu bice bikikije aho imirwano iri kubera,Ibi byateye ubwoba bwinshi mu baturage, aho benshi bo mu midugudu iri hafi bifungiye mu nzu zabo, batinya ko imirwano yakomeza gukomera.

 

Iyi mirwano mishya ibaye amasaha 24 gusa nyuma y’indi mirwano yabereye i Kashuga, muri aka gace ka Bashali Mokoto, aho naho abarwanyi ba Wazalendo bari bagabye igitero ku birindiro bya AFC/M23.

 

Uru ruhererekane rw’ibitero rugaragaza ko igitutu gikomeje kwiyongera ku birindiro by’inyeshyamba za AFC/M23 muri iki gice cya teritwari ya Masisi.

 

Kugeza ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu, amakuru ava i Kalembe, hafi y’aho imirwano iri kubera, avuga ko ibintu bikiri bibi kandi byugarijwe n’umutekano muke,Umubare w’abapfuye cyangwa abakomeretse nturamenyekana.

 

Mwizerwa Ally

Rwandatribune

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *