Nyabihu:urujijo ku mirambo y’abagabo 3 bishwe n’abataramenyekana

ALLY
By
1 Min Read

Nyabihu: Hagaragaye imirambo y’abagabo 3 bishwe mu murenge wa Kabatwa

Mu Murege wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, hagaragaye imirambo y’abagabo batatu bishwe n’abantu batari bamenyekana.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026, nibwo iyo mirambo y’abo bagabo uko ari batatu yagaragaye muri aka gace.

 

Bamwe mu batuye muri aka gace babwiye itangazamakuru, ko aba bagabo bishwe nyuma yo gukurwa mu kabari bari barimo kunyweramo n’abantu batarabasha kumenyekana.

 

Umwe muri bo yagize ati “ Amakuru n’uko ababishe babakuye ahantu bari barimo mu kabari.”

 

Yongeyeho ko abaturage bo muri aka gace batunguwe no kubyuka mu gitondo bakabona  imirambo y’aba bagabo.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa,

Musirikare Albert, nawe yabwiye UKWELITIMES dukesha iyo nkuru ko ayo makuru yayamenye ndetse ari kujya aho iyo mirambo yagaragaye.

 

Ati “ Nanjye nabyumvise ariko ndi kujya aho hantu mu by’ukuri sindamenya amakuru neza ku buryo hari icyo nabivugaho, ubu nihondi kwerekeza.”

 

 

Shamukiga Vedaste

Rwandatribune

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *