Tshisekedi yongeye gushyigikira ubuhuza bwa Qatar mu gushaka amahoro muri Congo
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye gushimangira ko igihugu cye gishyigikiye ubuhuza bwa Qatar mu gushaka igisubizo ku ntambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi yabivugiye i Doha, aho yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, baganira ku mutekano n’ikorwa ry’amahoro mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Perezida Tshisekedi yavuze ko RDC ishyigikiye byimazeyo inzira y’ubuhuza ya Qatar, igamije guhuza leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro irimo umutwe wa M23, umaze imyaka uhanganye n’ingabo za leta mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ibiganiro by’amahoro byatangiye kubera i Doha byatanze icyizere mu mpera za 2025, aho hasinywe amasezerano y’ibanze hagati ya leta ya Congo n’ihuriro ry’inyeshyamba AFC/M23. Ariko kugeza ubu haracyari byinshi bigomba kumvikanwaho mbere y’uko haboneka amasezerano ya nyuma.
Mu biganiro byabereye i Doha, impande zombi zanaganiriye ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, aho imirwano ikomeje guteza ibibazo by’ubuhunzi n’ihungabana ry’ubuzima bw’abaturage.
Ku ruhande rwa Qatar, abayobozi b’icyo gihugu bavuga ko ubuhuza bwabo bugamije gushaka amahoro arambye binyuze mu biganiro, aho gukoresha imbaraga za gisirikare.
Nubwo ibiganiro bikomeje, abasesenguzi bavuga ko inzira y’amahoro ishobora gufata igihe, kubera ko hakiri impaka ku bibazo by’umutekano, politiki n’imiyoborere mu burasirazuba bwa Congo.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw