Umukuru w’igihugu cya Irani Masoud Pezeshkian mu mu kanya gasize mu ijambo ryacishijwe kuri Televiziyo ya reta ya Irani ,yasabye imbabazi ibihugu bya Qatar,Kowete,Alabiya Sawudite na Baharene,nyuma y’ibindi bisasu byari bimaze akanya byibasiye ikibuga cy’indege cya Tehran.
Muri ubu butumwa, agira ati: “Mbona ari ngombwa ko nsaba imbabazi ku bihugu by’incuti byatewe n’ingabo zacu.
“Nta mugambi dufite wo gutera ibihugu by’ibituranyi kndi by’incuti niko yavuze, akomeza asaba ko akarere gakorana kugira ngo “haboneke amahoro n’ituze”.
Ni mu gihe igisirikare cya Israel kivuga ko cyatangiye “ibikorwa nyamunini by’ibitero ku bikorwa remezo bikomeye biri mu murwa mukuru Tehran hamwe no mu ntara ya Isfahan.
Perezida Pezekshian yavuze ko ingingo yafashwe n’ubutegetsi yamaze gushikirizwa ingabo: ko kuva ubu, nta bitero byongera kugw mu bihugu by’abaturanyi.
Hagati aho, mu bitero birakomeje, igisirikare cya Israel, IDF, kivuga ko cyakubise “ibigo bya gisirikare bitari bike” harimwo “ishuri kaminuza rikuru rya gisirikare ryigishirizwamwo ingabo za IRGC”.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.