RDC :ikomeje kwishimira ibihano Amerika yafatiye Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda

Nsanzimana Pierre Celestin
2 Min Read

Guverinoma ya RDC yatangaje ko yakiriye neza icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gufatira ibihano bamwe mu bayobozi b’ingabo z’u Rwanda bashinjwa kugira uruhare mu mirwano ibera mu burasirazuba bwa Congo.

 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara i Kinshasa ku wa 2 Werurwe 2026, Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho yavuze ko ibi bihano byafashwe na United States Department of the Treasury binyuze mu biro bishinzwe kugenzura umutungo w’abanyamahanga, Office of Foreign Assets Control.

Guverinoma ya Congo ivuga ko ibi bihano byashyiriweho Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abayobozi bane bakuru bazo, bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23 mu bikorwa bya gisirikare bikomeje kubera ku butaka bwa Congo.

Ubuyobozi bwa Congo buvuga ko iki cyemezo ari ikimenyetso gikomeye cyerekana ko amahanga ashyigikiye kubahiriza ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu cya Congo ndetse no gushyira mu bikorwa amasezerano agamije kugarura amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Iri tangazo rinibutsa ko amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo azagerwaho ari uko habayeho guhagarika inkunga yose ihabwa imitwe yitwaje intwaro no kubahiriza amahame mpuzamahanga agenga ubusugire bw’ibihugu.

Guverinoma ya Congo yanashimiye United States ku ruhare ikomeje kugira mu gushaka amahoro mu gihugu no mu karere kose k’Ibiyaga Bigari.

 

Kinshasa ivuga ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bayo bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo amahoro, umutekano n’ubuyobozi bwa Leta bigaruke ku butaka bwose bw’igihugu.

 

Mwizerwa Ally

Rwandatribune

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *