Majoro Rutayomba Theogene yamaze gufatwa n’ubutasi bw’u Rwanda
Amakuru aturuka muri Amerika aravuga ko Maj.Theogene Rutayomba ubu yamazre gufatwa na NISS ishami ry’ubutasi bw’u Rwamda bukorera hanze(NISS-External).
Maj.Rutayomba ni umwe mu byegera bya Kayumba Nyamwasa ni nawe wamufashije gushinga umutwe wa RNC,yagize uruhari rukomeye mu bikorwa by’iterabwoba ku butaka bw’ u Rwanda mubihe bitandukanye uhereye mu myaka ya nyuma ya 2010 kugeza ubu.
Nubwo nta ruhande na rumwe ruremeza aya makuru haba ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda,Amerika ndetse na RNC, ibinyamakuru byinshi byo iyi nkuru byamaze kuyisamira hejuru byemeza aya makuru.
Kayumba Nyamwasa aramutse abuze Majoro Rutayomba RNC yaba igiye mu kaga gakomeye kuko ariwe wari ipfundo rya RNC uhereye umunsi Col.Karegeya yicwa.
major Rutayomba yakoreye RPA imyaka myinshi guhera bari muri Uganda aho yanakuriye kugeza azanye na RPA mu rugamba rwo guhagarika Jenocide yakorerwaga Abatutsi.
Uyu muhezanguni afashwe mu gihe ishyaka rye RNC na Kayumba bari bamaze iminsi mu biganiro byo mu ibanga n’umuhungu wa Habyarimana Juvenal uzwi ku izina rya Jean Luc Habyarimana ku mushinga wo gutera u Rwanda ku bufatanye na Leta ya Congo Kinshasa n’igihugu cy’u Burundi ndetse na FDLR,ibi rero byahise bica umugongo Kayumba kuko iyi migambi yose yahita ipfuba.
Andi makuru tugitohoza ko yaba ari ukuri avuga ko yaba yaramaze gufatwa bigakurirwa n’urupfu rwa General OMEGA wa FDLR uwo bari basanzwe bavugana umunsi ku munsi ku byo gutera u Rwanda.
Nsanzimana Pierre Celestin
Rwandatribune.rw