Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu rwakanguriye abaturage n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Rubavu.
Umugenzacyaha ushinzwe agashami ko gukumira no kugenza icyaha cyo gucuruza abantu mu karere ka Rubavu Kayitesi Justine yasabye abaturage,abayobozi ndetse abikorera cyane abafite amahoteli n’amakabari gufata iya mbere bakarwanya iki cyaha.
Yagize ati: “Abantu babashuka babizeza akazi keza mu mahanga akenshi baba bagamije kubakoresha imirimo y’agahato, uburetwa, kubahohotera, kubasambanya, kubakuramo ingingo z’umubiri cyangwa kubakoresha indi mirimo itesha agaciro ikiremwamuntu.”
Yongeyeho ko iki cyaha gikomeje gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga, aho imibare igaragaza ko mu myaka itatu ishize abantu benshi baguye mu mutego w’abacuruza abantu.

Ati: “Mu myaka itatu ishize,kuva mu 2023 kugeza mu 2026, ku isi hose abantu barenga ibihumbi 200,000 baracurujwe. Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 ni rwo rwibasiwe cyane, kandi igitsinagore ni cyo cyibasiwe kurushaho.”
Yaboneyeho no gusaba abatwara abantu ko bakwiye kuba maso no kugira uruhare rwo kumenya abo batwaye ko batari kujyanwa mu bikorwa nk’ibi byo gucuruzwa,ndetse asaba abanyamahoteli nabo kugira uruhare rwo kurwanya iki cyaha kuko byagaragaye ko bamwe muribo bajya bagira uruhare mwicuruzwa ry’abana babakobwa.
Umwe m’urubyiruko rwakoreweho iki cyaha yatanze ubuhamya bw’uko yashutswe akajyanwa k’umugabane wa Asia bamubeshya akazi .
Yavuze ko yashutswe n’abantu bamubwiye ko bazamushakira akazi ka call center mu gihugu cya Thailand. Nyamara ageze mu nzira aza gusanga yambutswa umupaka ajyanwa muri Myanmar, aho yakoreshejwe imirimo y’agahato akanahohoterwa.

Yagize ati: “Twageze ahantu tutavugaga ururimi rumwe. Banyambuye ibyangombwa byanjye maze bansunikira mu murima wari hafi aho, nyuma twambuka umugezi tujya muri Myanmar kandi nari nizeye ko ngiye gukorera muri Thailand.”
Yakomeje avuga ko aho yajyanywe yakoreshejwe ibikorwa byo gushuka abantu kuri internet, aho bakoreshaga amafoto n’amajwi atari ayabo bagamije gushuka abagabo n’abagore bakuze bo mu bihugu bitandukanye.
Ati: “Namaze amezi atandatu nkoresha isura itari iyanjye, noherereza abantu amafoto n’amajwi ngashuka abantu kuri internet.”
Avuga ko ubwo yakoze amakosa muri ako kazi, yajyanwe mu cyumba cy’umwijima aho yakorewe ihohoterwa rikomeye aho ryashoboraga kumuviramo n’urupfu.
Uyu musore yavuze ko kongera kugaruka mu Rwanda byamubereye amahirwe akomeye, abikesheje ubufasha bwa Ambasade y’u Rwanda, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira (OIM).
Imibare igaragaza ko iki cyaha no mu Rwanda gihari, mu myaka itandatu ishize, abantu 297 bacurujwe; muri bo 90% ni urubyiruko, naho 75% ni igitsina gore, benshi muri bo bacururizwa mu bihugu by’Abarabu.
RIB yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku muntu wese bakeka ko ashobora kuba ashaka gucuruza abantu, no gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira iki cyaha mbere y’uko kigira uwo gihitana.
Habumugisha Vincent
Rwandatribune.rw