Amerika ivuga ko izima visa abategetsi bakuru bo mu Rwanda ‘babangamira amahoro mu karere’
Amerika yatangaje ko izima impushya (visa) zo kwinjira muri icyo gihugu abategetsi benshi bo ku rwego rwo hejuru b’Abanyarwanda kubera “guteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo DRC
Itangazo rya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio ryo ku wa gatanu rigira riti: “Mu gukomeza gufasha M23 no kurenga ku masezerano ya Washington, aba bantu barimo guteza urugomo no guhungabanya umutekano w’Akarere kose k’Ibiyaga Bigari.”
Amasezerano y’amahoro ya Washington yashyizweho umukono ku itariki ya 4 Ukuboza (12) mu 2025, hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa DRC Félix Tshisekedi.
Amerika ntiyatangaje amazina y’abo bategetsi bo hejuru bo mu Rwanda izima ‘visa’.
Perezida Kagame yagarutse kw’ibyo bihano mu ijambo yaraye agejeje ku badipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu Rwanda, nyuma yo kubakira mu musangiro.
Yagize ati:U Rwanda rumaze iminsi ruri ku gitutu cy’ibihugu birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse zikomeje kugenda zirufatira ibihano zirushinja guha ubufasha umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23.
Ati: “Mu mpera y’imyaka ya 1990, ibitero byambukiranya umupaka by’uyu mutwe witwara gisirikare byaturutse ku butaka bwa RDC byatwaye ubuzima bw’abantu imbere mu Rwanda. Guverinoma ya Congo yahaye FDLR ubufasha bwa Politiki n’ubw’amafaranga, ininjiza uyu mutwe mu nzego z’igisirikare cyayo usigaye ukoreramo nta nkomyi.”
Yunzemo ati: “Bagabye ibitero ku Rwanda inshuro nyinshi, ibihugu bimwe biburira abaturage babyo, nyuma umuhungu w’uwahoze ari umuyobozi w’u Rwanda washoye iki gihugu muri Jenoside n’abo bakorana bya hafi, bamaze igihe basura Kinshasa mu rwego rwo gushimangira ubufatanye na FDLR, kandi bakirijweyo yombi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwagaragaje iki kibazo inshuro nyinshi zishoboka, nyamara impamvumuzi z’amakimbirane zikirengagizwa ku bw’inyungu z’igihe gito.
Yavuze ko u Rwanda kubera amateka rwanyuzemo rukeneye imipaka irinzwe, ashimangira ko ingamba z’ubwirinzi rwafashe nta kindi zigamije kitari ukurinda imipaka yarwo.
Yasabye ko gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyakemurwa n’uko impande zifitanye ikibazo zibazwa inshingano ku buryo bungana.
Yakomeje yerekana ko u Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi igihe cyose RDC yaba ishyize mu bikorwa inshingano zayo nk’uko biteganywa mu masezerano ibihugu byombi byashyiriyeho umukono i Washington muri Amerika mu Ukuboza 2025.
Ati “U Rwanda rushaka amahoro ariko dushaka amahoro arambye twakubakiraho ahazaza hacu heza. Turashaka gusiga politiki mbi inyuma yacu iteka. U Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi mu gihe RDC yujuje inshingano zayo nk’uko ziteganywa mu masezerano ya Washington.”
Yasobanuye kandi ko ayo masezerano areba impande eshatu zirimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ko kugira ngo ashyirwe mu bikorwa ari uko buri ruhande rukora inshingano zarwo.
Ati: “Kugira impande eshatu, muri uru rugendo, hanyuma ugatekereza ko uruhande rumwe ni rwo rugomba kubahiriza inshingano zarwo. Ntabwo nzi ibyo twakabaye twitega muri ibyo. Aho ni ho usanga turi. Aya masezerano ashyizwe mu bikorwa, yaha impande zose umutekano, ukenewe kandi bikwiye n’ubufatanye mu by’ubukungu.”
Imwe mu ngingo ikubiye mu masezerano ya Washington ni uko Leta ya RDC igomba gusenya umutwe wa FDLR, gusa nyuma y’amezi umunani asinywe uriya mutwe uracyidegembya.
Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Jenerali Majoro (Maj Gen) Vincent Nyakarundi,Maj Gen Ruki Karusisi ukuriye diviziyo ya gatanu wahoze ari umukuru w’umutwe w’ingabo zikora ibikorwa byihariye (Special Operations Force)Brigadiye Jenerali (Brig Gen) Stanislas Gashugi, umukuru w’umutwe w’ingabo zihariye bose bafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ni byo bihano bya mbere bikomeye by’Amerika kuri RDF no ku bo hejuru cyane mu ngabo z’u Rwanda kuva intambara yo mu burasirazuba bwa DRC hagati ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC) itangiye.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw