Uganda: Ndashaka gusubira muri Uganda – Bobi Wine

Ndacyayisenga Jerome
3 Min Read

Perezida wa NUP akaba n’uwahoze ari umukandida ku mwanya wa perezida, Robert Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yatangaje ko azasubira muri Uganda, ashimangira ko azabikora nk’umuturage ufite ubwisanzure bidasabye kubanza “gusabiriza” kugira ngo umutekano we ubeho.

Ku wa kabiri, Bobi Wine yavugiye mu buhungiro aho ari ubu muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu kiganiro cyihariye yagiranye na France24, yatangaje ko akomeje agifite urugendo rurerure bwo kubaho mu bwisanzure ngo kuko na n’ubu acyibasirwa.

Aha yagize Ati: “Ndacyashyirwaho iterabwoba. Nzi neza ko na n’ubu ngikurikiranwa. Kandi, urabizi, mu mateka ya Uganda yerekana ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi benshi bavuye mu gihugu bagakurikiranwa iyo mu hungiro bakabababaza, bakagirirwa nabi cyangwa bakicwa niyo baba bari kure y’iwabo”. Ati: “Icyakora, byibura nzi ko nshobora gutabaza n
isi ikanyumva.”

Indege ye idasanzwe yavuye muri Uganda yerecyeza i Washington nyuma y’amatora ya perezida yo ku ya 15 Mutarama 2026.

Nyuma y’amasaha make amatora arangiye, abashinzwe umutekano bagabye igitero iwe i Magere, mu Karere ka Wakiso. Bobi Wine waje gutoroka Igipolisi n’ingabo bya Uganda, nyuma amara hafi amezi abiri yihisha mu gihe abasirikare bamuhigaga mu gihugu hose.

Hagati muri Werurwe, yaje kuva muri Uganda, ajya i Washington kugira ngo akomeze kwereka amahanga ko yibwe mu matora.

France24 bamubabajije niba Ambasaderi w’Amerika William Popp haricyo yaba yaramufashije mu kuganiza Perezida Museveni kugira ngo azagaruke mu gihugu cye amahoro kandi n’Ishyaka rye (NUP) rikemerwa byuzuye.

Bobi Wine yanze icyo gitekerezo aho yagize. Ati: “Ntabwo dukeneye imishyikirano iyo ari yo yose ngo ishyaka ryacu rya politiki rimenyekane. Amategeko ntagombera kubanza kubyumvikanaho. Amategeko ni amategeko, kandi nk’uko amategeko abiteganya muri Uganda, ndetse no ku rwego mpuzamahanga, turi ishyaka rya politiki ryemewe”.

Yongeyeho ati: “Ntabwo twigeze twanga kwicara ku ntebe y’ibiganiro n’ubu tubirimo, ariko ntitwemera ibiganiro bisa niby’ubucuruzi.

Twizera ibiganiro byubaka kandi bishingiye ku mahame. Ntabwo ngiye kuganira ku bwisanzure bwanjye. Ubwisanzure bwanjye bugomba kubaho.” Ati: “Rwose, ndashaka gusubira mu gihugu cyanjye. Intambara yanjye iri muri Uganda. Akazi kanjye ni muri Uganda kandi ubwenegihugu bwanjye buri muri Uganda. Ndi Umugande kandi ngomba gusubira mu gihugu cyanjye. Icyakora, ngomba kuba muri Uganda nk’umuturage wigenga, ntabwo ndi umuntu ugomba gusaba ubwisanzure bwanjye”.

Muyobozi Jérôme

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *