Lt.Col.Nzenze Yman na bagenzi be bafite akazi katoroshye ko gusubiza ibintu mu buryo ku rwego rw’ubutasi
Mu ijoro ryo kuwa 24 Gashyantare 2026 ahagana sa cyenda z’ijoro nibwo nyakwigendera Lt.Col Willy Ngoma yarashwe n’akadege ka drone ahita yitaba Imana ,ibiro ntara makuru Reuters bivuga ko yapfanye n’abantu icyenda ,ibi bikaba byarabereye muri Gurupoma ya Matanda,mu gikuyu cya Gen.Innocent Gahizi ubarizwa muri FARDC muri iki gihe bikaba bivugwa ko amaze igihe kirekire afungishijwe ijisho mu mujyi wa Kinshasa.
Amakuru atangwa n’ikinyamakuru ChimpReports gisanzwe gikorana bya hafi n’ubutasi bwa Uganda, avuga ko abantu 19 barimo Willy Ngoma ari bo bapfuye.
Iki gitangazamakuru kivuga ko bitangira, Lt. Col Willy Ngoma na bagenzi be bari bitabiriye inama yo gufata ingamba ku rugamba rwari rwashijwe na Wazalndo yari imaze kwigarurira ibice byinshi byegereye ikinombe cya Rubaya dore ko yari igeze muri 12 Km kugira ngo igote icyo kinombe cy’amabuye y’agaciro.
Iyo nama ngo yabaye kugeza mu masaha y’urucyerera, nyuma y’ibiganiro ndetse no gufata ifunguro birangira Makenga avuye kuri iyo nzu mu ma saa munani z’ijoro, aherekejwe n’imodoka nke z’abari bamucungiye umutekano.
Gen. Makenga amaze kugenda, Willy Ngoma na bagenzi be ngo bagumye muri iyo nzu bakomeza kuganira,mu ma saa cyenda z’urucyerera ngo ni bwo na we yavuye kuri iyo nzu yerekeza ahantu hatatangajwe.
Amakuru avuga ko mu gihe imodoka zari zitwaye Ngoma zari mu muhanda mu ijoro, drone y’intambara yahise irekura ibisasu bikomeye, irasa izo modoka nta guhusha.
Umwe mu bahaye ChimpReports amakuru yavuze ko icyo gitero “cyarihuse kandi gifite imbaraga zidasanzwe”.
Yunzemo ati: “Imodoka zahise zangirika, abantu 19 barimo Lt. Col Ngoma ndetse n’abari bashinzwe umutekano we bahita bahasiga ubuzima.
Isoko ya Rwandatribune iri muri ako gace ivuga ko uwo munsi indege nto za drone zari ziriwe muri ako gace zikora ubutasi ku buryo byagaragara ,ko hari buze kuba ikintu kidasanzwe nkuko b isanzwe bigenda mbere y’uko ziriya drone zirasa habanza ibikorwa by’ubutasi n’ubundi bikorwa na drone kabuhariwe ku buryo byari bikwiye gutera amakenga inzego z’ubutasi za M23 ntizikundire abayobozi bakuru b’uyu mutwe kwisanzura aho hantu.
Abatangabuhamya kandi bakomeza bavuga ko muri ako gace ka Gurupoma ya Matanda hari hamaze igihe hari umutekano muke anariyo mpamvu umwanzi yasatiriye Rubaya cyane,ibyo bikaba byaratewe no gusimbuza Col.Badacoka wari ukuriye Local Defende muri ako gace wasimbujwe Co.Gifaru,abatangabuhamya bavuga kuva Col.Gifaru yaza uri ako gace habonetse icyuho kinini ,ari nabyo byatumye umwanzi asatira Rubaya,aha bakibaza uburyo Col.Badacoka wari ushoboye ako gace yakavanywemo shishi itabona kandi ariwe wari ushoboye izo nshingano.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko inzego z’ubutai bwa M23 zifite akazi kenshi ko gukaza umutekano mu bice byigaruriwe na M23 zifatanyije n’igisilikare cyane muri Masisi na Rutchuro ,dore ko nko muri Ructhuro ibice byegereye umujyi wa Goma mu mashyamba ya Pariki ya Virunga umutwe wa FDLR wamaze kugaruka muri bimwe mu birindiro wahozemo .
ibi bigaragarira mu dutero shuma tugenda tugabwa mu bice byegereye Rumangabo n’ahandi tuyobowe na Capt Tafi wo muri FDLR,ikindi abesesenguzi bavuga inzego z’ubutasi za M23 zikwiye gushyira ijisho mu ihunduranya ry’abakuru b’ingabo kugirango zigenzure neza ubushobozi bw’uwoherejwe mu gace runaka.
Shamukiga Vedaste