Walikale: AFC/M23 ikomeje kwagura ibirindiro byayo muri Bukumbirwa.

Ndacyayisenga Jerome
2 Min Read

Inyeshyamba za AFC/M23 zikomeje kwongera imbaraga mu birindiro byazo biri  muri teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko amasôoko atandukanye abitangaza, avuga ko kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18/3/2026 babonye ingabo nyinshi z’inyeshyamba za AFC/M23 zifite intwaro ntoya n’iziremereye zigera mu mujyi wa Bukumbirwa uherereye ku mupaka uhuza Gurupoma y’Ikobo na Kisimba.

Uyu mubare munini w’izi nyeshyamba, uje nyuma y’umunsi wo ku wa gatandatu ushize taliki 14/Werurwe/2026, zashinze ibirindiro bishya bigera muri bitatu i “Bukumbirwa, nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze muri kariya gace abitangaza, bityo bikaba  bishimangira ntasubirwaho ko izi inyeshyamba zigaruriye Gurupoma ya Ikobo burundu.

Izi nyeshyamba ziri kuza kwongerera imbaraga Ibi birindiro zikaba ziri guturuka cyane cyane i Buleusa, Rusamambu no muri Sheferi ya Bwito, muri gurupoma ya Rutshuru.

Ku basesenguzi benshi baho, bagaragaje ko babona uku kwisuganya kurimo gushinga ibirindiro bishya no kwongera ingabo ku bindi birindiro byari bihasanzwe bisobanuye ko bitegura kujya gutsimbura mu birindiro ingabo za Leta ya Congo (FARDC) na Wazalendo biherereye Kisimba.

Uduce dushobora kwibasirwa harimo umujyi Pinga ushobora kworohereza izi nyeshyamba mu gutsinda urugamba, ndetse n’imidugudu ya Kailenge na Maruho, aha, akaba ariho hagaragara ibirindiro bya FARDC, FDRL ndetse na Wazalendo.

Bamwe mu bayobozi Gakondo bo muri utwo duce barasaba ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuryamira amajanja bakaza umutekano bitegura guhagarika ibitero bishya inyeshyamba zishobora kugaba zigafata utundi duce dushya.

Muyobozi Jérôme

rwandatribune.r

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *