Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze amagambo akomeje kugibwaho impaka nyuma yo kugereranya inyigisho z’amahoro za Jesus Christ n’ubwami bw’intambara bw’umuyobozi w’amateka Genghis Khan.
Mu ijambo rye, Netanyahu yavuze ko amateka agaragaza ko ibihugu bidafite imbaraga zo kwirwanaho bishobora gutsindwa n’ababirwanya bafite imbaraga za gisirikare, akavuga ko mu bihe by’intambara “ubugwaneza bwonyine budahagije.
Aya magambo yavuzwe mu gihe Israel ikomeje ibikorwa bya gisirikare mu karere, mu ntambara igaragaramo n’igitutu gikomeye hagati ya Israel na Iran.
Amagambo ya Netanyahu yahise ateza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuze ko gukoresha urugero rwa Yesu Kristo mu biganiro bya politiki n’intambara bishobora kubabaza abakirisitu, mu gihe abandi bavuga ko yashakaga gusa gusobanura isomo ry’amateka.
Nyuma y’izo mpaka, bamwe mu bayobozi ba Israel basobanuye ko ubutumwa bwe bwibanze ku gushimangira ko igihugu kigomba gukomeza kugira imbaraga zo kwirwanaho, cyane cyane mu gihe umutekano w’akarere ukomeje kuba muke.
Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko aya magambo ari igice cy’ubutumwa bwa Israel bwo kugaragaza ko itazorohera igitutu cy’amahanga cyangwa icy’abanzi bayo, mu gihe intambara n’ukutumvikana mu Burasirazuba bwo Hagati bikomeje gukaza umurego.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw