DRC:Loni yamaganye igitero cya Drone cyahitanye umukozi wa UNICEF

Nsanzimana Pierre Celestin
2 Min Read

Igitero cyagabwe na drone mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Democratic Republic of the Congo cyahitanye umukozi wa UNICEF ndetse gikomeretsa abaturage babiri, nk’uko byatangajwe na United Nations Peacekeeping.

 

Nk’uko iryo tangazo ribivuga, iyo drone yarashe ku mazu abiri y’abaturage, bituma hapfa umuntu umwe ukorera UNICEF ndetse abandi baturage babiri barakomereka.

 

Ingabo ziri mu butumwa bwa United Nations Organization Stabilization Mission in the Democratic Republic of the Congo (MONUSCO) zahise zitabara aho igitero cyabereye.

 

Abasirikare b’ubu butumwa, harimo n’ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, bageze aho byabereye batanga ubutabazi bwihuse kandi bakora isuzuma ry’ibanze ku byangiritse.

 

Mu itangazo ryayo, United Nations yamaganye cyane uku kwiyongera kw’ihohoterwa mu burasirazuba bwa Congo. Loni yavuze ko ibitero bigabwa ku bakozi bayo bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.

 

Loni yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse, ryigenga kandi ryizewe kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri icyo gitero, maze babiryozwe.

 

Iki gitero cyongeye kugaragaza uko umutekano ukomeje kuba muke mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro n’imirwano bikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

 

Ku ruhande rwayo, MONUSCO yongeye gushimangira ko ikomeje gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro, kurinda abaturage no gufasha kugera ku gahenge karambye mu burasirazuba bwa Congo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *