Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Abbas Araghchi, avuga ko sisitemu ya Repubulika ya Islamu irambye kandi izakomeza gukora nubwo bamwe mu bayobozi bakuru bishwe.
Ibi arabisobanura nyuma y’iyicwa rya Ali Larijani, wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, na Gholamreza Soleimani, umuyobozi w’ingabo za Basij.
Araghchi yavuze ko “Repubulika ya Islamu yubakiye ku musingi ukomeye wo kwihanganira ibyahungabanyijwe.
Yagize ATI” Nta muntu n’umwe n’ubwo yaba afite ububasha bukomeye gute, ushobora gusenya sisitemu yacu”.
Uyu mwanzuro uje mu gihe abayobozi bakuru ba Irani bakomeje kwicwa, ariko abayobozi b’igihugu bahamya ko gahunda n’intego by’igihigu ndetse n’imiyoborere bizakomeza nta nkomyi.
Araghchi yongeraho ko igihugu gifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibahungabanya byose, kandi ko abaturage n’inzego za leta bakwiye gukomeza gukora mu bwumvikane no mu mutekano.
Iyi nkuru yerekana ko, nubwo hari ibihe bikomeye Iran iri kinyuramo, abayobozi ba Irani bahamya ko sisitemu yabo idashobora gusenywa n’iyicwa ry’umuntu ku giti cye.
Rwanda Tribune.rw