Urubanza ruri guhuza u Rwanda na United Kingdom ku masezerano ajyanye no kwakira abimukira rwatangiye kuri uyu wa Gatatu, rukazamara iminsi ibiri rukageza ku wa Gatanu.
Muri uru rubanza, u Rwanda ruvuga ko ikibazo kitareba amafaranga gusa, ahubwo kigamije kwibutsa ibihugu ko amasezerano mpuzamahanga agomba kubahirizwa. Rugaragaza ko igihugu kidakwiye kwikura mu masezerano cyagiranye n’ikindi gihugu bitewe gusa n’impamvu za politiki z’imbere mu gihugu.
U Rwanda muri uru rubanza ruhagarariwe n’Intumwa Nkuru ya Leta akaba na Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja.
Intandaro y’ikibazo yavutse nyuma y’uko u Bwongereza butubahirije amasezerano bwari bwaragiranye n’u Rwanda, ajyanye no kohereza abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, bakabanza koherezwa i Kigali mbere y’uko ubusabe bwabo bw’ubuhungiro busuzumwa.
Ku ruhande rw’u Bwongereza, iyi gahunda yakomotse kuri politiki yiswe New Plan for Immigration, yatangajwe ku wa 24 Werurwe 2021.
Ni nyuma yaho hashyizweho itsinda ryihariye rishinzwe gushaka igihugu cya gatatu cyizewe cyafasha mu kwakira no gutunganya ubusabe bw’abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe.
U Bwongereza buvuga ko nyuma y’isuzuma n’imishyikirano, u Rwanda rwatoranyijwe nk’umufatanyabikorwa ushobora gushyira mu bikorwa iyi gahunda, bitewe n’uko rufite ubushobozi, amategeko aboneye n’ubwishingizi bwari bukenewe.
Mu nyandiko z’u Rwanda, rugaragaza ko ubufatanye n’u Bwongereza butari igitekerezo cyavutse gitunguranye, ahubwo bwari bujyanye na politiki rusange igihugu gisanzwe gifite ku mpunzi.
U Rwanda ruvuga ko mbere y’aya masezerano, rwari rusanzwe rukorana na United Nations High Commissioner for Refugees mu gushyira mu bikorwa gahunda yo gufasha impunzi kwinjira mu buzima busanzwe, aho kuba mu nkambi igihe kirekire.
Iyi politiki igamije gutuma impunzi zibasha kwigira, zigakora, zigashyirwa muri sosiyete mu buryo busanzwe, kandi bikajyana n’icyerekezo cy’iterambere cy’igihugu cya Vision 2050.
Impamvu amasezerano yahagaritswe
Ibintu byaje guhinduka nyuma y’uko ubutegetsi mu Bwongereza buhindutse. Igihe amasezerano yasinywaga, igihugu cyari kiyobowe na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak.
Nyuma y’amatora rusange yo muri Nyakanga 2024, guverinoma nshya iyobowe na Keir Starmer yafashe icyemezo cyo kudakomeza gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, hashingiwe ku byo yari yarasezeranyije mu migambi yayo ya politiki.
Iyo guverinoma yahise imenyesha u Rwanda ko ishaka gusesa ayo masezerano.
Ku ruhande rw’u Rwanda ariko, ruvuga ko ihinduka rya politiki mu Bwongereza ridakuraho inshingano zari zarafashwe mu masezerano mpuzamahanga, cyane cyane ko hari imyiteguro myinshi yari yamaze gukorwa mbere y’uko ayo masezerano ahagarikwa.
Rwanda Tribune.rw