Uvila n’inkengero zayo AFC/M23 ikomeje kuhamena ingabo nyinshi n’ibikoresho by’ubwirinzi nyuma y’imirwano ikomeje guhindura isura
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki 18 Werurwe 2026, mu mujyi wa Uvira ubu ukikijwe n’inyeshyamba za AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu menshi.
Amakuru dukesha isoko ya Rwanda tribune yaturutse mu baturage bahugaga berekeza muturere tutarimo imirwano, yavugaga ko ingabo za AFC/M23 zamanutse ziva mu misozi ikikije umujyi wa Uvila, zigana mu kibaya cya Rusizi,ku mirongo y’urugamba impande zikomeje kwitegura imirwano ikomeye haba ku ruhande rwa AFC/M23 ndetse n’imitwe bahanganye nka FARDC,FDLR,Ingabo z’uburindi na Wazalendo .
Amakuru yemeza ko ejo hashize ingabo za Congo FARDC,ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo na FDLR, bamaze kwirukanwa ku mirongo y’urugamba nyuma y’iyi mirwano,aho bamwe bahunze berekeza ku mupaka wa Kavimvira, kuko aho hari umuhanda munini uhuza Congo n’Uburundi, bivugwa ko bageragezaga no kwambuka kugira ngo bahungire ku butaka bw’Uburundi.
Nubwo abaturage batangaje aya makuru,kugeza ubu impande zihanganye zakomeje kugira ubwiru amakuru y’iyi mirwano ikomeje gushwiragiza abatuye ibi bice byibasiwe n’imirwano.
Abasesenguzi mu by’intambara bo basanga iyi ntambara ishobora kwambuka imbibi za Congo Kinshasa ikerekeza mu Burundi,icyo bashingiraho ni impamvu AFC/M23 yitwaje ubwo yagabaga ibitero bya drones Kisangani kuko yavugaga ko aho ibitero bituruka ariho hagomba kuraswa,ibi rero niba nta somo byatanze aya mateka yakongera kwisubiramo mu gihe ibitero byakomeza guturuka i Burundi,bizarangira imirwano ikomerejeyo bityo igihugu cy’u Burundi kikisanga mu kaga.
Nsanzimana Pierre Celestin
Rwandatribune.rw