Beni: Abadepite b’intara Bamaze Amezi 8 Badahembwa, Ubuzima ni Ingume

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Abadepite bakomoka mu gace ka Beni, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bari mu bihe bikomeye cyane nyuma y’amezi arenga umunani badahembwa.

Iki kibazo kirimo kubagiraho ingaruka zikomeye ku mibereho yabo bwite no ku nshingano zo guhagararira abaturage babo.

Amakuru aturuka aho bavuga ko bamwe muri aba badepite bageze ku rwego rwo gutinya kwirukanwa mu mazu bakodesha kubera kubura ubwishyu.

Abandi barimo kugenda bafata amadeni akomeye, ibintu bishobora kubashyira mu bukene burambye n’ibibazo by’imibereho mu gihe kiri imbere.

Ibi bibazo byiyongereyeho ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Kongo, cyane cyane mu duce twa Beni na Goma, aho ibikorwa by’inyeshyamba zirimo AFC/M23 byatumye bamwe muri bo batakaza ibikoresho byabo by’akazi birimo imodoka, bityo bikabagora kugera ku baturage bahagarariye.

Kutagira imodoka cyangwa ubundi buryo bwo gutwara abantu n’ibintu bituma aba badepite badashobora gusura abaturage babo uko bikwiye, kumenya ibibazo byabo no kubashakira ibisubizo. Ibi bishobora gutuma icyizere abaturage babafitiye kigabanuka, bigashyira mu kaga imikorere y’inzego z’ubuyobozi bw’intara.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko gutinda guhemba aba badepite bishobora guterwa n’ibibazo by’ingengo y’imari, imiyoborere itanoze cyangwa se ihungabana ryatewe n’intambara ikomeje mu burasirazuba bw’igihugu.

Icyakora, bemeza ko kudaha agaciro abahagarariye abaturage bishobora kugira ingaruka zikomeye ku miyoborere n’iterambere ry’uturere.

Mu butumwa bwabo bwo gutabaza, aba badepite basaba ubuyobozi bukuru i Kinshasa kwihutira gukemura iki kibazo, bagahabwa imishahara yabo ndetse n’ubufasha bw’ibanze bubafasha kongera gukora inshingano zabo neza.

Iki kibazo kandi kirashyira mu majwi uburyo abakozi ba Leta bafatwa mu bihe by’amakuba, cyane cyane mu turere turi mu ntambara.

Hari impungenge ko niba kidakemutse vuba, gishobora kugira ingaruka ku mikorere y’inzego zose z’ubuyobozi ndetse no ku mutekano w’abaturage muri rusange.

Mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubukungu, ikibazo cy’aba badepite kigaragaza ko hakenewe ingamba zihamye zo kurengera abakozi ba Leta no gutuma inzego z’ubuyobozi zikomeza gukora neza, n’iyo haba hari ibihe bidasanzwe nk’uko amakuru ya Kivu Press 24 abitangaza.

 

Rwanda Tribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *