Lionel Jospin, Wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Yapfuye Afite Imyaka 88

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Kuri uyu wa Mbere, umuryango wa Lionel Jospin, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, watangaje ko yashizemo umwuka ku myaka 88 y’amavuko.

Jospin, wari umunyapolitiki w’inararibonye mu ishyaka ry’abasosiyaliste, azwi cyane nk’umwe mu bayobozi bagize uruhare rukomeye muri politiki y’u Bufaransa, aho yanazanye impinduka zirimo gahunda y’icyumweru cy’akazi kigizwe n’amasaha 35 ndetse n’amategeko yateje imbere uburenganzira bw’abashakanye bahuje ibitsina.

Yayoboye Guverinoma y’u Bufaransa kuva mu 1997 kugeza mu 2002, mbere yo gutsindwa mu matora ya Perezida mu 2002.

Nk’uko umuryango we wabitangarije AFP, yitabye Imana ku Cyumweru, nyuma y’uko yari aherutse kubagwa ndetse akaza gusubira mu rugo mu kwezi kwa Mutarama aho yarimo aruhuka, nubwo hatatangajwe neza indwara yari arwaye.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko Jospin yari umuntu wagiraga uruhare rukomeye mu kubaka icyerekezo cya Repubulika, amushimira nk’umwe mu bayobozi bagize amateka ya politiki y’igihugu.

Jospin kandi yari azwi nk’umunyamabanga wa mbere w’Ishyaka ry’Abasosiyaliste, ndetse yanabaye Minisitiri w’Uburezi mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe.

Mu matora ya 2002, yiyamamarije kuba Perezida ashyirwa imbere nk’umukandida w’inyangamugayo, ahanganye na Jacques Chirac, ariko aza gutsindwa mu buryo butunguranye, aho Jean-Marie Le Pen yamusize inyuma mu cyiciro cya mbere, bituma abamushyigikiye bahuriza amajwi kuri Chirac mu cyiciro cya kabiri.

Marine Le Pen, kimwe n’abandi banyapolitiki batandukanye, nabo batangaje ubutumwa bwo kumwunamira, bagaragaza ko n’ubwo batari bahuje ibitekerezo bya politiki, bamwubaha nk’umuntu wari inyangamugayo.

Jean-Marie Le Pen nawe yagaragaje ko Jospin yari umunyapolitiki bahoraga bahanganye ariko wubahwaga kubera ubunyangamugayo bwe.

Urupfu rwe rukomeje gutera agahinda mu Bufaransa no mu bakurikiranira hafi politiki y’u Burayi.

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *