Umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro witwa Amisi Sisawa, uzwi ku izina rya “Muswahili”, yafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) nyuma y’igikorwa cya gisirikare cyabereye mu karere ka Shabunda, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko byatangajwe n’igisirikare, uyu mugabo ushinjwa ibikorwa byinshi by’urugomo byibasira abasivili, yafatiwe mu gitero cyagabwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Muswahili yafatiwe mu gitero cyagabwe mu rukerera
Igikorwa cyo kumufata cyabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru, ahagana saa kumi z’igitondo (04:00), mu gace ka Kitete kari muri Shabunda-Centre.
Iyo operation yari igamije gusenya umutwe witwaje intwaro wiyitaga Wazalendo, ariko ukaba waravuzweho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Muri icyo gikorwa, Amisi Sisawa yafashwe ari kumwe n’abarwanyi be 13. Imirwano yabaye hagati y’impande zombi yahitanye abantu babiri, abandi babiri barakomereka bikomeye.
Ibyaha byinshi bikomeye ashinjwa
Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sukola 2 mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, Meya Jérémie, yatangaje ko umutwe wa “Muswahili” wari umaze igihe ukora ibikorwa bikomeye bihonyora uburenganzira bwa muntu.
Mu byaha uregwa harimo gusahura abaturage, kubambura ibyabo ku ngufu, kubakorera iyicarubozo, ndetse no kubahatira gukora imirimo y’agahato cyane cyane mu birombe by’amabuye y’agaciro.
Igisirikare kandi cyatangaje ko cyafatiye muri icyo gikorwa imbunda eshanu zo mu bwoko bwa AK-47.
FARDC baraburira abiyita Wazalendo yibutsa ko “Wazalendo” nyabo ari abakorera hamwe n’ingabo za Leta ku mirongo y’urugamba, bagamije kurinda igihugu.
Icyakora, igisirikare cyihanangirije imitwe yitwaje intwaro ikoresha iri zina mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikaryifashisha mu guhisha ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, isaba abaturage kudashukwa n’ayo mazina ahubwo bakajya batanga amakuru ku gihe nk’uko bitangazwa na Radio okapi.
rwandatribune.rw