Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaje ko yihanganishije abagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cya gisirikare giherereye i Bujumbura, ahitwa Musaga, ndetse ikaza gukurikirwa n’iturika rikomeye ry’ibisasu byari bibitswe muri icyo kigo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Ndayishimiye yagize ati: “Nihanganishije abagize ibyago biturutse ku muriro wadutse mu bubiko bumwe bw’ikigo cya gisirikare kiri muri zone Musaga.
Duhumurije Abarundi bose.” Ubu butumwa yabwanditse mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Mata.
Yashimangiye kandi ko inzego z’umutekano zari mu bikorwa byo kugenzura no kugarura ibintu mu buryo nyuma y’iyi nkongi yateje impungenge abaturage benshi.
Inkongi yakurikiwe n’iturika ry’amasasu
Ahagana saa moya z’umugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe, ni bwo inkongi yatangiye muri icyo kigo cya gisirikare giherereye mu majyepfo ya Bujumbura.
Nyuma yaho, humvikanye urusaku rukomeye rw’amasasu n’ibiturika byabayeho mu gihe kingana n’amasaha agera kuri atatu, bitera ubwoba mu baturage batuye umujyi.
Abaturage benshi bavugaga ko bumvise ibiturika bikomeye byumvikanye mu duce dutandukanye twa Bujumbura, ibintu byahise bituma bamwe bahungabana.
Impamvu y’inkongi n’ingaruka zayo
Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Gaspard Baratuza, yatangaje ko inkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi waturutse mu bubiko bw’intwaro n’amasasu.
Yavuze ko nyuma y’inkongi, habayeho guturika kw’amasasu menshi, ariko ko ibikorwa byo kuzimya no kugarura umutekano byahise bitangira.
Yanasabye abaturage gutuza no gusubira mu ngo zabo, ashimangira ko ibintu byari byashyizwe mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano.
Amakuru ataremezwa ku bantu bagizweho ingaruka
Nubwo kugeza ubu hataratangazwa umubare nyawo w’abapfuye cyangwa abakomeretse, hari amakuru atandukanye avuga ko abantu bamwe bashobora kuba bahitanywe n’ibi bintu.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko igitero cyaba cyarakozwe hifashishijwe drone, ibintu bitarashyirwa ahagaragara ku mugaragaro n’ubuyobozi.
Hari kandi amakuru avuga ko mu cyahiye harimo intwaro nyinshi, amasasu, ndetse n’ibikoresho bya drone, ibintu byaba byagize uruhare mu gutuma ibiturika bikomeza kumvikana igihe kirekire.
Ibyumvikanye muri gereza ya Mpimba
Mu yindi nkuru ihari, bivugwa ko muri gereza ya Bujumbura izwi nka Mpimba hari abagororwa babarirwa muri batandatu bashobora kuba bahitanywe n’ibi bintu byaturikiye hafi y’icyo gice.
Nubwo ibi bitaremezwa ku mugaragaro, inzego zitandukanye ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye n’ingaruka zabyo.
rwandatribune.rw