Minisitiri w’Ingabo za Amerika Yasabye Gen. Randy George Kwegura

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Minisitiri w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yasabye Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka (Army Chief of Staff), Randy George, kwegura agahita ajya mu kiruhuko cy’izabukuru, nk’uko amakuru aturuka ku bantu bazi iby’icyo cyemezo yabitangarije CBS News.

Ayo makuru avuga ko Hegseth ashaka umuyobozi uzashyira mu bikorwa icyerekezo cye hamwe na Perezida Donald Trump ku ngabo za Amerika.

Umuvugizi mukuru wa Pentagon, Sean Parnell, yavuze ko George “azasezera ku mirimo ye nk’Umuyobozi Mukuru wa 41 w’Ingabo zirwanira ku butaka, guhera ako kanya,” anongeraho ko Minisiteri y’Ingabo ishimira imyaka myinshi y’akazi yakoreye igihugu.

Undi muyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ingabo yavuze ko nubwo bashimira serivisi ze, “hari igihe cyo guhindura ubuyobozi mu ngabo zirwanira ku butaka”.

Abandi basirikare bakuru babiri nabo bakuwe ku myanya yabo, barimo Gen. David Hodne wari uyoboye gahunda y’ivugurura n’amahugurwa y’ingabo, ndetse na Maj. Gen. William Green wari uyoboye Urwego rw’Abasirikare b’Abasenyeri (Chaplain Corps).

George yari amaze imyaka myinshi akora mu gisirikare, akaba yarinjiye muri West Point mu 1988, akaza no kugera ku rwego rwo hejuru. Yitabiriye intambara zitandukanye zirimo iya Gulf War, Iraq n’iya Afghanistan.

Ubusanzwe, Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka akora manda y’imyaka ine.

George yari yatoranyijwe n’uwahoze ari Perezida Joe Biden, akemezwa na Sena mu 2023, bivuze ko yari akwiye kuguma kuri uwo mwanya kugeza mu 2027.

Kuri ubu, Umuyobozi wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen. Christopher LaNeve, ni we ugiye kumusimbura by’agateganyo.

Uyu yavugwa nk’umuyobozi w’inararibonye wizewe na Hegseth kugira ngo ashyire mu bikorwa gahunda z’ubuyobozi bushya.

Hegseth kandi amaze guhindura cyangwa kwirukana abayobozi benshi bakuru b’ingabo, barimo n’umukuru w’Igisirikare cya Amerika gishinzwe ubutasi mu gisirikare (Defense Intelligence Agency), mu rwego rw’impinduka zikomeje mu buyobozi bw’igisirikare cya Amerika.

Amakuru akomeza avuga ko iki cyemezo cyo gusaba George kwegura kitafitanye isano n’indi manza cyangwa ibindi bibazo byabayeho vuba aha, ahubwo ko ari igice cy’ihinduka mu buyobozi bw’ingabo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *