Abepisikopi n’abakirisitu Gatolika muri Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakumiriwe n’inzego z’umutekano ubwo bashakaga kwitabira urugendo rwo kwamagana iyubakwa ry’inyubako ku butaka bwa Tshamalale.
Ku wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya imbaga y’abigaragambyaga, barimo abepisikopi n’abakirisitu bari bavuye muri Seminari Nkuru ya Mutagatifu Pawulo, iherereye mu gace ka Pengapenga, mu bilometero bitageze kuri bitanu uvuye mu mujyi wa Lubumbashi.
Aba bakirisitu bari bagambiriye kwitabira urugendo rwateguwe ku busabe bwa Musenyeri Fulgence Muteba, Arikiyepisikopi wa Lubumbashi, hagamijwe gusaba ko hakurikizwa icyemezo cy’urukiko cyategetse gusenya inyubako zubatswe ku butaka bwa Tshamalale.
Abepisikopi bari bitwaje amashapule n’umusaraba, benshi bambaye imyenda y’umukara, ariko inzira yabo irahagarikwa nyuma y’uko abapolisi babarasheho ibyuka biryana mu maso, bituma basubira inyuma. Nyuma yaho, bafatiye ijambo abakirisitu bari imbere muri shapeli.
Mu itangazo ryasomewe mu izina ry’abepisikopi bo mu karere ka Grand Katanga na Musenyeri Jean-Marie Musul, Umwepiskopi Wungirije wa Lubumbashi, banenze ko ubuyobozi bwakoresheje abapolisi benshi kugira ngo bubabuze gukora urugendo bari bateguye.
Bavuze kandi ko Kiliziya Nkuru ya Mutagatifu Petero na Pawulo yari yafunzwe n’inzego z’umutekano, ndetse ko Musenyeri Fulgence Muteba yari yagosewe ku biro by’ubuyobozi bwa Arikidiyosezi, biri hafi y’iyo Kiliziya.
Musenyeri Jean-Marie Musul yavuze ko bari bateganyije guhurira kuri Kiliziya Nkuru ya Mutagatifu Petero na Pawulo, aho bari gutangirira urugendo rw’amahoro, ariko bagahagarikwa.
Yagaragaje ko hari abakirisitu batabashije kwitabira Misa yo mu gitondo kubera ko abapolisi bari babuzuye kugera kuri Kiliziya. Yongeyeho ko n’Arikiyepisikopi Fulgence Muteba atashoboraga kuva aho yari ari kubera ko inzira zari zafunzwe.
Yagize ati: “Ibi biradutangaje. Turi mu gihugu ki? Dufite uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo y’amahoro kandi nta muntu ukwiriye kubutwima.”
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Lubumbashi, kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, nta cyo bwari bwatangaza kuri iki kibazo.
Gusa Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Haut-Katanga, Jenerali Blaise Kilimbalimba, yavuze ko ingamba z’umutekano zari zafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuyobozi bw’umujyi wa Lubumbashi yabuzaga imyigaragambyo n’andi materaniro rusange.
Yabitangaje nyuma yo kugenzura umutekano mu maparuwasi na shapeli bitandukanye bigize Arikidiyosezi ya Lubumbashi.
