Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubarizwa mu mashyamba ya Congo watangaje ko wibuka ku nshuro 32 amahano yagwiririye u Rwanda tariki 06 Mata mu 1994.
Mu itangazo ryasohowe n’umuyobozi Mukuru w’Urugaga FDLR rigira riti” Abacunguzi, abacunguzikazi, abanyarwanda, abanyarwandakazi n’inshuti zarwo ku munsi wo kwibuka ku nshuro ya 32 Amahano ndengakamere yagwiririye u Rwanda tariki ya 06 Mata 1994″
Rikomeza riti dufate umunota twibuke inzirakarengane z’Abanyarwanda ndetse n’Intwari zose zatanze amaraso yazo zirengera urwatubyaye kuva ku 01 Ukwakira 1990 kugera magingo aya mu ntambara zashowemo n’umwanzi FPR INKOTANYI n’abambari bayo. Imana ibakire mu bayo.
FDLR niyo yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 nyuma ihungira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo FPR INKOTANYI bari bamaze kubohoza u Rwanda.
Bamwe muri bo batahuka bagaruka mu rwababyaye ntibahwena gushishikariza abasigaye muri ayo mashyamba gutaha kuko amahoro ahinda mu Rwanda no kubagira inama yo kureka imugambi mibisha bafitiye u Rwanda.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icumbikiye uyu mutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda iraburirwa kuwurandurana n’imizi Kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwayo ndetse no mu minsi mike ishize iki gihugu cyatsngaje ko gitangiye guhiga FDLR.
rwandatribune.rw