Akanama k’Umutekano ka Loni Kasabwe Kugira Uruhare mu Kongera Gufungura Ibibuga by’Indege bya Goma na Kavumu

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ndetse n’Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, Vivian van de Perre, yasabye Akanama k’Umutekano ka Loni gukoresha imbaraga gafite kugira ngo ibibuga by’indege bya Goma (muri Kivu y’Amajyaruguru) na Kavumu (muri Kivu y’Amajyepfo) byongere gufungurwa.

Yavuze ko kongera gufungura ibi bibuga by’indege ari ingenzi cyane kugira ngo hafungurwe ingendo z’indege z’ubutabazi ndetse n’iza MONUSCO, zari zarahagaritswe kuva aho aka gace kigaruriwe n’umutwe w’inyeshyamba wa ACF-M23.

Ibi yabitangaje mu gihe yari arimo atanga raporo y’amezi atatu ku Akanama k’Umutekano ka Loni ku bijyanye n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Vivian van de Perre yagaragaje ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu bya politiki, zirimo isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC ryabereye i Washington, ndetse no gusubukura ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n’inyeshyamba za ACF-M23 byabereye i Doha.

Icyakora, yavuze ko iri terambere ritajyanye n’ibibera ku rugamba, aho imirwano igikomeje kandi hakaba hakoreshwa intwaro zigezweho.

Yanamaganye ikoreshwa rya drones rirenze ahari imirwano, cyane cyane mu ntara ya Tshopo.

Ibibazo by’ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu bikomeje kwiyongera
Yakomeje agaragaza ko muri uru rugomo rukomeje, abakozi b’imiryango itanga ubufasha nabo bagenda bibasirwa.

Kuva mu Ugushyingo 2025, hamaze kugaragara nibura ibihe 10 by’ibitero byibasira abo bakozi, harimo n’igitero cyo ku wa 11 Werurwe giherutse guhitana umukozi wa UNICEF i Goma.

Muri rusange, abantu bagera kuri miliyoni 6,4 bamaze kuva mu byabo imbere mu gihugu, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo.

Loni kandi yatangaje ko kuva mu mpera z’umwaka ushize, hakomeje kugaragara ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu rikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abakozi ba Leta, harimo no gukoresha abana mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *