Ikibuga cy’indege cyitiriwe Merikiyolo Ndadaye i Bujumbura habaye ubugambanyi bukomeye ibitero bikomeye by’ikoranabuhanga byabashyize mu icuraburindi.
Nyuma y’uko ikibuga cy’indege cya Bujumbura kimaze iminsi gihagurukiraho indege na za Drones zijya gutera ibisasu muri Uvila na Minembwe, ubu iki kibiuga cyamaze kugabwaho ibitero by’ikoranabuhanga ku buryo ubu nta ndege yashobora guhaguruka cyangwa kuhagwa mu gihe byari byitezwe ko hari ibitero byagombaga kugabwa kuri AFC/M23 na Twirwaneho iri joro bihimura ku gitero cya Drone ya AFC/M23 cyahitanye Abasirikare ba FARDC n’Abarundi bose bapfuye ejo basagaga 50,ibi byose rero bihindutse ubusa ikoranabuhanga ntirigishoboka hajemo virusi itazwi
Ibi bibaye nyuma y’uko Abanyangola bari bamaze iminsi bari kuhagusha indege zabo ndetse hari hitezwe n’izindi,ibi byatumye Perezida w’Uburundi Neva ahamagara i Burayi ngo ahabwe ubufasha kuko iri joro Bujumbura bafite ubwoba kubiraza kuba kandi Radari zamaze kwinjirirwa.
Nsanzimana Pierre Celestin
rwandatribune.rw