Bujumbura: Habaye Guturika Gukomeye mu kigo cya Gisirikare cya Musaga

Florentine Icyitegetse
3 Min Read

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, ahagana saa moya, humvikanye iturika rikomeye cyane mu kigo cya gisirikare kizwi nka Camp Base, giherereye mu gace ka Musaga mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Iryo turika ryumvikanye mu bice byinshi by’umujyi, ndetse ritera ubwoba bukomeye abaturage, cyane cyane abatuye hafi y’aho ryabereye. Bamwe bavuga ko inzu zabo zangiritse bitewe n’imbaraga z’iturika.

Umuturage wo mu gace ka Kinanira 3 yavuze ko:
“Ibintu byatangiye buhoro buhoro ariko bigenda byiyongera.

Umuriro wari mwinshi cyane, n’umwotsi ari mwinshi”.

Igisirikare cyemeje ko ikibazo cyabereye mu bubiko bw’intwaro
Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Brigadier General Gaspard Baratuza, yatangaje ko iryo turika ryatewe n’ikibazo cyabereye mu bubiko bw’ibikoresho bya gisirikare buri muri icyo kigo.

Yagize ati:
“Habaye isanganya rikomeye ry’umuriro mu bubiko bw’ibigwanisho by’ingabo (FDNB) muri Camp Base iri muri Musaga”.

Abaturage bamwe bahunze, abandi inzu zabo zirangirika
Ibyo biturika byateye ubwoba bwinshi ku buryo hari abaturage bamwe bahunze ingo zabo bajya gushaka ahandi batekanye.

Hari amakuru ko ibisigarira by’ibisasu byageze no mu bindi bice bya kure, birimo Kinanira 3, Kinanira 4 ndetse na Ngagara, ku ntera iri hejuru y’ibilometero bitanu.
Ibi byanateye akajagari gato mu mihanda, bitewe n’abantu bahungaga batinya ubuzima bwabo.

Leta yasabye abaturage gutuza no kwirinda amakuru atizewe
Minisiteri ishinzwe umutekano mu Burundi yasabye abaturage ba Bujumbura gutuza no kudakwirakwiza amakuru adafite gihamya.

Mu butumwa yatanze yagize iti:
“Turabasaba gutuza no kwirinda guteza andi masanganya. Iki kibazo kiri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe”.

 

Camp Base ni ikigo cya gisirikare kibikwamo intwaro zitandukanye zirimo:
Amasasu
Ibisasu bikomeye
Ama-grenade
Mines
Iyo ibi bikoresho bifashwe n’umuriro, bishobora guturika bikomeye cyane, bikohereza ibisigarira kure cyane.

Ikindi gituma ibi biteye impungenge ni uko muri icyo kigo harimo na sitasiyo ya lisansi ikoreshwa n’imodoka za gisirikare, ishobora kongera ubukana bw’umuriro n’iturika.

Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa ku bantu baba bapfuye cyangwa bakomeretse.

Inzego z’ubutabazi zikomeje ibikorwa byo kuzimya umuriro no gukurikirana icyateye iri sanganya.

Ibi ni ibintu bidasanzwe
Guturika nk’uku gukomeye mu kigo cya gisirikare si ibintu bisanzwe mu Burundi, ari na byo bituma benshi bibaza ku mpamvu yabiteye.

Abaturage basabwe kwirinda kwegera aho byabereye mu gihe ibikorwa byo gutabara bikomeje.

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *